Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kuba umu Mannequin si ukunanuka kandi kuba Miss si ukwibonekeza - Ndayishimiye

Ibi biratangazwa na NDAYISHIMIYE Claude umunyamideri wabigize umwuga akaba ari nawe nyiri copmanyi yo kwerekana imideri izwi cyane hano mu Rwanda no mu karere Premier Model Agency LTD (PMA).Ibi akaba abitangaza nyuma yo kubona ko abanyarwanda benshi batarasobanukirwa ibirebana n’ibikorwa byo kwerekana imideri ndetse n’ibikorwa byo gutora ba Nyampinga ahantu hatandukanye hano mu Rwanda mu gihe usanga ahandi byarateye imbere ndetse bibeshejeho ababikora.


Claude yatangiye adusobanurira ijambo bisobanura ikintu cyangwa umuntu wifashishwa mu kwamamaza cyangwa kwerekana imideri runaka iba yakozwe n’abadozi batandukanye kugira ngo abantu barusheho kuyimenya no kuyikunda ariko iyo bigiye mu cyongereza ho bamwita Model bishatse kuvuga umuntu abandi bashobora kureberaho uko yambaye ndetse bikaba byanarenga bikanagera nuko yitwara.

Abo bantu rero mu bihugu bifite abadozi benshi usanga ari abantu b’ingirakamaro kandi babibonamo n’amafaranga menshi aha yaduhaye urugero rw’uwitwa Naomy Cambell ndetse na Tyra Banks, Tylor Fuchs …Muri ibi bintu rero byo kwerekana imideri usanga amahirwe menshi asekera abakobwa ni ukuvuga ko aribo bakunze gukoreshwa nkuko twabitangarijwe na Claude ariko burya na none ngo bikanaterwa nuko abari n’abategarugori aribo bakunda kurimba kurusha abagabo.Ariko ngo aba mannequin bashobora no gukoreshwa mu kwamamaza ibindi bintu bitandukanye uretse imyenda.

Naho mu birebana na ba Nyampinga (Miss) Claude yakomeje adutangariza ko abantu benshi bumva ko ari uguta umuco abandi bakumva ko ari ukwibonekeza no kwiyemera nyamara bitandukanye cyane n’ibyo batekereza kuko burya ngo umu Miss (Nyampinga) ni ijambo ry’icyongereza risobanura umukobwa ukiri muto umwali utararongorwa utarabona umugabo kuko iyo abonye umugabo inyito irahinduka akaba Mrs. Naho mu birebana n’amarushanwa y’ubwiza iyi nyito ihabwa umukobwa uba wahize abandi mu myitwarire,kumenya kwisobanura mu bantu,mu bwenge no mu bindi bitandukanye bityo agatorerwa kuba yahagararira abamutoye akababera intumwa (Ambassadrisse) cg se umuvugizi kuko ngo burya byagaragaye ko abantu beza mu mutima,mu mtwe ndetse no ku mubiri bakunda kumvwa n’abantu benshi bityo ubutumwa batanga bukaba bwagera kuri benshi mu gihe gito.

Ni muri urwo rwego rero Claude Ndayishimiye yifuje kurushaho gusobanurira abanyarwanda ibirebana no kwerekana imideri ndetse n’ibikorwa byo gutora ba Nyampinga mu Rwanda ndetse akaba yishimira n’urwego bimaze kugeraho mu Rwanda n’ubwo avuga ko hakiri byinshi byo gukorwa cyane cyane ko we yumva u Rwanda rukwiriye gushyira imbaraga muri ibi bintu dore ko mu yindi mikino usanga bitagora cyane urugero nko muri football,basketball n’ibindi ariko yemeza ko tugiye mu marushannwa yo kwerekana imideri n’ay’ubwiza nta wahiga abanyarwanda mu karere ndetse no ku isi kuko ibisabwa turabyujuje ikibura ni ukubishyiramo imbaraga ndetse na Leta ikabishyigikira nkuko iteza imbere indi mikino yose mu Rwanda maze ahasigaye mukareba ngo uRwanda ruribikaho ibikombe,imidari n’imidende.

Tubibutse ko Ndayishimiye Claude yabaye uhiga abandi mu kwerekana imideri (TOP MODEL) mu Rwanda mu mwaka w’2009 ndetse akaba ari nawe watangije sosiyete y’aberekana imideri mu Rwanda yitwa Premier Model Agency LTD (PMA) akaba ari n’umwe mu bifashishwa mu gutoza ba Nyampinga bo muri za Kaminuza zitandukanye ndetse hakaba n’igihe aba umwe mu batanga amanota abakemurampaka(Judges).
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego