Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kugira umukunzi byaba bivura stress

Kaminuza ya Chicago ho muri Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imaze kwerekana inyigo yakoze igaragaza ko kugira umukunzi bigira uruhare rwiza ku buzima aho umuntu ahura na stress nke ugereranyije nutabagira umukunzi.

Iyi nyigo yakozwe ku banyeshuri basaga 500, abagore 152 n’abagabo 348, bose bari mu kigero hagati y’imyaka 27 na 29. Abagera kuri 53% by’abagore na 40% by’abagabo bari bafite abakunzi, baba barashyingiwe cyangwa batarashyingiwe. Aba banyeshuri bakaba barakoreweho ubu bushakashatsi batazi icyo bugamije, gusa umwalimu abamenyesha ko hari icyo buzabafasha mu kurwanya stress mu buzima bwabo buri imbere.

Mbere na nyuma y’icyo yababwiraga gukora, hagiraga uducandwe duke dufatwa kuri buri munyeshuri. Nyuma ibisubizo byaje kugaragaza ko abatagira abakunzi bari bafite cortisol (hormone ya stress) nyinshi mu mubiri ugereranyije n’ababafite.

Uhora wishimanye n’umukunzi wawe, hehe na stress

Nyuma y’inyigo, abashakashatsi basobanuye ko stress yaba yibasira umuntu udafite umukunzi ugereranyije n’umufite. Bityo, umwanzuro uba “Niba udashaka kugira stress, gira umukunzi.”

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego