Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kuki abagabo bashaka guharira abagore babo ibyo kuboneza urubyaro?

Umuryango waboneje urubyaro ubaho neza ugereranije n’uwibarutse abana barengeje ubushobozi bwabo. Ababyeyi birengagije ibyo kuboneza urubyaro bahura n’ibibazo by’insobe mu kurera abana babo.

Akenshi usanga imiryango itaboneje urubyaro ihorana intonganya. Abana bakarwara bwaki, imikurire yabo ikadindira. Abagize ngo bigiye ejuru bakaboneza iyo mu muhanda bitewe no kutajyanwa mu ishuri. Ibyo byose ugasanga bitewe no kwirengagiza gahunda yo kuboneza urubyaro.

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gukangurirwa kwitabira iyi gahunda, usanga abagore bagerageza kuyitabira kurusha abagabo. Iyo unyarukiye ku bigo nderabzima bitandukanye, kubagore bagera ku ijana baba bahabwa inyigisho zo kuboneza urubyaro usanga hari aho abagabo batarenga 20!

Mu buryo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro ku bagore harimo ibinini, inshinge, udupira, urunigi, konsa igihe kirekire, agakingirizo no kwifata igihe cy’uburumbuke. Ku bagabo hari ugukoresha agakingirizo no kwifungisha burundu imiyoborantanga. N’ubwo hari aho abagabo batangiye kwifungisha burundu nko mu karere ka Gicumbi, Musanze na Nyabihu, hari abandi bagabo badakozwa ubwo buryo bwo kwifungisha burundu.

Umwe mu bagabo duherutse gusanga ku Kigo nderabuzima cya Gitega cyo mu mujyi wa Kigali utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Hazamo ikintu cyo kwikunda. Umugabo aribaza ati ese ninifungisha umugore akahukana kandi akanjyanira abana nk’uko i Bulayi babigira sinzaba nihombeye?” Abandi bagabo bavuga ko igituma bohereza abagore bonyine gukurikira inyigisho zo kuboneza urubyaro ari uko abagabo baba bagiye guhahira urugo.

Nyiraburanga Sara ni umuforomo ukora muri servisi zo kuboneza urubyaro mu Kigo nderabuzima cya Gitega. Avuga ko abagore aribo bakunze kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro kuko aribo kubyara bivuna. Yongeraho ko hari n’abagore ajya bashaka kuboneza rwihishwa abagabo babo batabizi. Dore ko hari abagabo bavuga ngo umugore waboneje urubyaro arumagara, ibyo gutera akabariro bikagenda nabi.

Nyiraburanga aboneraho gusaba abatarumva akamaro ko kuboneza urubyaro ko bahindura imyumvire. Ibyo guharira abagore iyo gahunda abagabo bakabicikaho, ahubwo bakumva ko kuboneza urubyaro bigomba kumvikanwaho n’abashakanye.

Semukunzi Vedaste

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego