Bang Media

Reba Video

Shakisha

leta ya Georgia yaba igiye gufunga Bow Wow azira kutishyura busi.

Umuraperi Bow wow wabaye icyamamare akiri muto muri leta zunze ubumwe z’amerika yari atarafungwa na rimwe ariko noneho ubu ntarucika nyuma yo kwambura kompanyi y’amabusi. Ubucamanza bwo muri leta ya Georgia aho uyu musore atuye bwatanze uburenganzira bwo kumufunga kugeza igihe atangiye ibyangombwa byemeza ko yishyuye.


Uru rubanza rwatangiye mu mwaka wa 2009 aho yasabwe n’urukiko rwa Tennesse kwishyura akayabo k’amadolari $100 000 ikompanyi ikodesha amabusi abacuranzi bakoresha bakora ibitaramo ahantu hatandukanye. Bow wow yavuniye ibiti mu matwi iyi kompanyi ihita yimurira urubanza mu nkiko zo muri leta ya Georgia aho uyu musore akomoka.

Urukiko rwa leta Georgia nyuma yo gusanga Bow Wow ahamwa n’icyaha cy’ubwambuzi mu kwezi kwa cumi rwahise rutegeka ko yaba afunzwe mugihe atarishyura iyi kompanyi ariko kugeza nanubu ntibyari byashyirwa mu bikorwa.

Amakuru dukesha tmz.com ngo uyu musore yaba yaragaragaje agasuzuguro kuko atigeze yitaba urukiko na rimwe ndetse n’abamuburanira ubu ntacyo batangaza. Ntawamenya wasanga ashaka gutera ikirenge mu cy’ abandi baraperi bagiye bafungwa nka Lil Wayne, T.I , DMX n’abandi benshi usanga barabigize nk’umuco ko umuraperi wese ukomeye agomba gufungwa byibura rimwe.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego