Bang Media

Reba Video

Shakisha

Mbese Telefone Zaba Zitera Ubugumba ku Bagabo

Abatware b'ingo bafite ikibazo cyo kwibaruka baragirwa inama yo kugabanya ikoreshwa rya telefone ngendanwa. Nk'uko ubushakashatsi bwabigaragaje, gukoresha izi telefone igihe kirekire byongera umusemburo wa testosterone mu mubiri ariko bigatera n'impinduka mu miterere y'amasohoro yo abamo intangangabo, izi mpinduka arizo nyirabayazana wo kubura urubyaro(infertility).

Nkuko bitangazwa na Rany Shamloul, wo muri Queen's University yo muri Canada, ibyavuye mu bushakashatsi bwabo ku mpamvu zituma abagabo batabona imbyaro sibyo bari biteze. Aragira ati:" Twatangajwe cyane n'ibyo twavumbuye...twari twiteguye kubona izindi mpamvu, izo twavumbuye zituma umugabo atabyara zo ziteye ubwoba, hari imikoranire ya telefone n'umubiri w'umugabo ku buryo igabanya umusemburo witwa Luteinizing Hormone ukorwa n'ubwonko ufite akazi kanini mu kubyara "

Aba bashakashatsi barakeka ko urumuri rutagaragarira amaso rurekurwa na telefone ari rwo rwaba ari nyirabayazana w'ibi byose.
Mu gihe tugitegereje ibindi birambuye kuri ubu bushakashatsi dore ko bugikomeje, irinde gutwara telefone yawe mu mufuka w'ipatalo niba kuba papa !!!
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego