Bang Media

Shakisha

Mbese Uburenganzira bw'Umwana Buvuga ko Adakwiye Guhanwa

Ababyeyi benshi bibeshya ko ikigaragaza ko bakunda abana babo ari : ukubarinda imirimo ; kubemerera ibyo bifuza byose ; kubarinda igihano (akanyafu).

Ibyo ni byo bibyaye ubwigenge bw’indengakamere, butumye ababyeyi benshi baba inganzwa bakemerera abana babo :

- Kurya ibyo bishakiye, mu gihe bashaka ;

- Kwambara modes zose bashaka n’uko babyumva, n’ubwo byaba urukozasoni ;

- Kujya aho bashaka, ku masaha bifuza no kubana n’inshuti bihitiyemo zose ;

- Bakajya mu bitaramo byose no kureba ibyo bifuza byose (filimi z’urukozasoni, iz’intambara, iz’ubusambanyi), ibyo byose ni bo barimu badatuza kwigisha ingimbi n’urubyiruko uburara, kuba indakoreka, kuba ibisambo n’abicanyi. Abo ni bo bari kuyogoza isi mu biyobyabwenge n’iterabwoba.

Mu gitabo ’Conseils sur la nutrition et les arts’, bagita bati : "Abagore birengagiza uwo mugabane w’uburezi bw’abakobwa babo. Bihanganira uburemere bw’amaganya n’ubw’imirimo, maze akenshi bakagwa agacuho. Mu gihe abakobwa babo barindwa imirimo bakajya gusura, bagafuma cyangwa bakiga ibibanejeje. Urwo ni urukundo bumva nabi, n’impuhwe bashyira mu mwanya utari wo.

Igitabo ’Councels on Diet and Foods’ gikomeza kigira kiti :« … Uhereye igihe umwana w’umukobwa ageze ku myaka icyenda cyangwa icumi, akwiriye gutegekwa kugira uruhare mu mirimo yo mu rugo, hakurikijwe ubushobozi bwe, kandi akabazwa uko yasohoje umurimo we. »

Kureresha ubukana

Hana umwana wawe, ubwo ukimwiringiye, ariko ntumuhanire kumwica. Kureresha abana ubukana, gusharira n’iterabwoba ndetse n’urutoto, bihindura abana :

- Bakaba intumva,

- Bakaba ibyihebe,

- Bagahahamuka,

- Bakabura ubwenge,

- Bakagira ubutandame, n’ibindi …

Mu gitabo Foyer Chr├ętien bakomeza bagira bati :« Ntugahoze urutoto ku bana, wiyibagije ko ari abana kandi ko nawe wigeze kuba we. Ntukitege ko baba intungane kandi ntukabahatire kuba nk’abantu bakuru. Bitagenze bityo uzikingira amarembo y’imitima yabo, uzabatera kuyakingurira ku bibi, ibyo bizatera abandi konona intekerezo zabo zikiri ntoto, mbere y’uko ubona ako kaga. Amagambo akarishye abyara ubwoba, kandi akirukana urukundo mu mutima, rero agomba kwirindwa… Amagambo akakaye atera agahinda mu ntekerezo, kandi agakomeretsa imitima y’abana, kandi rimwe na rimwe ibyo bikomere bigorana gukira. »

Uko urubyiruko rumeze none, ni byo bitwereka uko isi y’ejo hazaza izaba imeze. Niba dufite icyerekezo cyiza cy’ahazaza, reka ababyeyi, abarezi n’abayobozi ba Leta, abanyamakuru n’abanditsi bahagurukire ikibazo cy’imico mibi mu rubyiruko, imeze nk’umwuzure.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment