Bang Media

Reba Video

Shakisha

Misiri: Piramide za kera zari zararengewe n'itaka zavumbuwe !

Nkuko bitangazwa n'urubuga rwa shene ya televiziyo ya BBC, taliki 30 z'uku hateganyijwe ikiganiro (documentaire ) cyo kwerekana ubuvumbuzi bwakozwe n'abashakashatsi mu mateka bo mu gihugu cy'ubwongereza baherutse kuvumbura inzu zo mu bwoko bwa piramide zigera kuri 17, n'ibindi bintu byinshi bitandukanye byo muri Misiri ya kera. Muri ibi bintu bindi byavumbuwe harimo ibituro bigera ku gihumbi, ahantu hari hatuwe (ibiturage) hagera ku bihumbi 3000 !!!

Ibi byose byari byararengewe n'itaka ku buryo bitagaragariraga amaso. Byavumbuwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya infrarouge ry'ibyogajuru biri mu butumburuke bw'ibilometero 700 hejuru y'isi, bibasha kubona ikintu gifite ubunini buri munsi ya metero imwe aho cyaba kiri hose ku isi.

Nkuko bitangazwa na Sarah Parcak, umwe mu bagize itsinda riri gukora kuri ubu bushakashatsi, " bamaze igihe kirenga umwaka bashakisha kuri ibi bintu byazimiye, birashoboka ko hari ibindi byinshi byo gutabururwa, bityo amakuru y'amateka ya Misiri ya kera akajya ahagaragara"

Ubu buvumbuzi bushobora kugira ikintu bwongera muri siyansi, dore ko abanyamisiri bari abantu b'abahanga cyane mu ngeri nyinhi, ubwubatsi (nan'ubu ntihari hamenyekana ikoranabuhanga bakoreshaga mu kubaka piramide nka ziriya), ubukorikori, ubuvanganzo, ubuvuzi n'ibindi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego