Bang Media

Reba Video

Shakisha

Miss Uwera Karen Ndenzi ni muntu ki ?


Aratangira atubwira amavu n'amavuko ye: "Navukiye Kampala tariki ya 4 Nyakanga 1982, niga amashuri abanza Nakasero Primary School Kampala narangije mu mwaka wa 1994, nkomeza namashuri yisumbuye kuri Kigali international academy mu mwaka wa 2000. Nakomereje amashuri yange niga Makerere Business Institute aho naboneye diploma muri marketing mu mwaka wa 2003. Kuri ubu nkaba narashinze Company yitwa EAGLES EYE INTERNATIONAL Ltd ikora ibintu byo kwamamaza, gucuruza nibindi bigendanye nabyo kuburyo izajya imfasha mubuzima busanzwe hamwe n’ubuhanzi.

Nakuriye mu muryango wa gikristo aho baha ibintu by’Imana agaciro kenshi; nyamara ibyo biri mubyatumye ngwewe ntakira agakiza nkanabatizwa muri Gashyantare 1996.Ndi kwiga mumashuri yange yisumbuye nari umukobwa ugerageza gukurikiza ijambo ry’Imana aho narindi mu muryango wabantu basengaga bagakora n’indi mirimo witwa THE YOUNG KINGDOM BUILDERS nkaba nari nungurije umuyobozi mukuru. Nakoreye Imana ku ishuri aho nigaga muma korali yo mu rugo ku rusengero CLA Nyarutarama.

Nyuma yamashuri yange yisumbuye nagiye Kampala nkomeza gukorera Imana murusengero rwitwa Liberty Worship Center ruyoboirwa na Pr. Namutebi Imelda. Nyuma naje kugaruka Kigali umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza njya muri Worship team yo kuri HEALING CENTER CHURCH Remera urusengero ruyoborwa na Pr. Ntayomba Emmanuel na n’ubu nihondi gukorera Imana n’ubuhanzi bwanjye.

Intego yange n’icyerekezo ngambiriye ni ugukorera Imana ndirimba mugihe cyose nkiri muzima. Naho ibyo maze kugeraho kugeza ubu hakaba harimo kwandika no gukora indirimbo 3, nizindi ndirimbo 2 ziri muri studio kandi ziararangira vuba aha.

Miss Karen ubu ngo yatangiye gukorana na Moriah Entertainment Group kubijyanye no kumenyekanisha we n’ibimwerekeye byose. Tumwifurije ejo hazaza hahire.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego