Bang Media

Reba Video

Shakisha

Mu 2016 internet izaba ifatwa nk’igihugu cya gatanu mu bikize ku isi

Nyuma yaho itsinda Boston Consulting Group (BCG) rikoreye inyigo ryasanze umurongo wa interineti mu mwaka wa 2016 waza ku mwanya wa gatanu mu bihugu bikize ku isi iyo uza kuba ar’igihugu. Uyu mwanya interineti ikaba iwuzaho inyuma y’ibihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, ubushinwa,ubuyapani,ubuhinde ndetse n’ubudage .



Ir’itsinda ry’abahanga rigaragaza ko mu myaka ine gusa, abantu basaga miliyari 3 bazaba bakoresha interineti ku isi,ugereranyije na miliyari 1,9 bayikoreshaga muri 2010. Ibi bikaba bisobanura ko ubukungu bwa interineti buzazamuka ho kugeza kuri miliyari zisaga 4,200 mu bihugu bya mbere 20 bikize ku isi ugereranije na miliyari 2,300 zinjiye muri 2010.

Iyi raporo ikaba ivuga ko impamvu nyamukuru yuko kwaguka kw’abakoresha interineti ari ebyiri: 1. Ugukoresha interineti ku matelefoni yo mu ntoki. 2. Kuba hirya no hino kw’isi abantu bari guhurira ku mbuga ngari nka twitter cyangwa facebook. Aba bashakashatsi bakaba barakoreye mu bihugu 50 byo mu mpande zose z’isi, aho mu bihugu 20 bya mbere bikize ku isi, ubwongereza buza ku mwanya wa mbere mu kubyaza umusaruro itumanaho rya interineti mu bijyanye n’ubukungu. Muri 2016, interineti ikaba izaba yinjiza ku kigereranyo cya 12.4% mu kuzamura ubukungu, koreya y’Amajy’epfo igakurikiraho ku kigereranyo 8%, umuryango w’ubumwe b’uburayi (Union Europeenne) ku kigereranyo cya5.7%, Leta zunze ubumwe z’Amerika ku kigereranyo cya 5.4%, Canada ku kigererayo cya 3.6% n’ubufaransa ku kigereranyo cya 3.4%. nyamara igihugu cy’ubushinwa kizaba kiri ku kigereranyo cya 6.9% mubyo kizaba kinjiza mu gihugu.

Mu gusoza kwayo BCG irerekana uburyo interineti ku masosiyeti y’ubucuruzi ari umutungo ubyazwa umusaruro mu bihugu bitandukanye nk’Ubushinwa, Ubudage, Turukiya, Ubufaransa. Ikindi kandi nuko ibigo by’ubucuruzi biciriritse n’ibito usanga bihurira n’abakiliya babyo kuri interineti. Aba bashakashatsi bakaba barakanguriye barwiyemeza mirimo kugana iki gihugu cya gatanu mu bukungu bugize isi aricyo interineti kuko cyabafasha mu kwihutisha ibikorwa byabo by’iterambere m’ubukungu hamwe no gupigana kw’isoko nk’uko umufatanyabikorwa w’ir’itsinda BCG Paul Zwillenberg abisobanura.
Source/7sur7

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego