Bang Media

Shakisha

Mu minsi mike telefoni zishobora gusimbura mudasobwa mu Gukoresha Internet

Kuri ubu abantu benshi mu isi ngo bamara umwanya munini kuri telefone zabo zigendanwa kurusha uko byari bimeze mu myaka yashize.

Ahanini bituruka ku kuba telefone zigendanwa zigezweho zose ziba zifite umuyoboro wa interneti , aho abatari bake bamara amasaha atabarika ku mbuga rusange , bohererezanya ubutumwa n’incuti zabo zo hirya no hino ku isi, ibi bikanakorwa ku biciro bito cyane.Mu myaka itatu iri imbere , guhera mu 2014, abantu bashobora kuzatangira kujya bikoreshereza telefoni zabo kuri interneti kurusha uko bakoresha za mudasobwa , cyane ko ubu hari gusohoka amatelefoni ashobora gushyirwaho ama devices cyangwa udukoresho nka flash disk , za memory cards n’utundi, ni gake umuntu ashobora kuzajya akenera Mudasobwa kugira ngo akomeze akazi ke, mu gihe yaba yifitiye telefoni ye.

Muri rusange kugeza ubu ngo kimwe cya kabiri cy’abakora ubushakashatsi butandukanye mu isi ,bifashisha amatelefoni agendanwa ku buryo bahita bashyira inyandiko , amajwi n’amashusho ku mbuga za interneti cyangwa ama blogs yabo, batiriwe bakenera za mudasobwa (ibi biraborohera kuko izi telefoni zitwarika neza kurusha za mudasobwa kandi bakaba bazikoresha atari ngombwa ko buri wese ahita abona ko bari mu kazi).

Telefoni zigendanwa muri iyi minsi zisa n’izitakiva mu ntoki za ba nyirazo kugeza ubwo ngo 86% by’abatunze telefoni zikoresha internet ngo bazikoresha niyo baba bari kureba television, kurya , ndetse niyo baba bari kuganira n’abandi, rimwe ugasanga bagiye batanasezeye.

Bivugwa ko abandi 29% bakoresha telefoni zabo mu bindi bintu bitandukanye birimo nko kwishyura amafaranga no kubikuza mu mabanki bakoresheje telefoni.

Telefoni zigendanwa ubu ntizikigenewe guhamagara kwitaba cyangwa kohereza no kwakira ubutumwa bwanditse gusa.

Aho ibintu bigeze ubu umuntu amara nibura amasaha hafi atatu ku munsi ari gukoresha telefoni ye, iki gihe kikaba ari kinini inshuro ebyiri kurusha umwanya umuntu afata kugira ngo atuze arye,ndetse hafi 1/3 cy’igihe bafata ngo basinzire kuko ngo abatari bake banazisinzirana mu ntoki kuri internet.

Usanga ubu telefoni zaratangiye no gukoreshwa hamwe na hamwe kurusha za mudasobwa, nk’ubu 91% by’abari kuri internet bakoresheje telefoni zabo baba bibereye ku mbuga rusange nka twitter, facebook, za badoo n’izindi , mu gihe abakoresha mudasobwa kuri izi mbuga ari bakeho 12 ku ijana.

Muri rusange ibituma abantu birirwa ku matelefoni biba bitandukanye: 21% bazikoresha bareba amavideo cyangwa amashusho y’indirimbo, amafilm y’ubwoko butandukanye
25% ngo baba bishakishiriza ibijyanye na za restaurant nziza n’ibiribwa, 33% bibera mu bijyanye n’imyidagaduro, 36% amakuru ku ma telefoni, mu gihe 49% birirwa ku mbuga rusange, 50% bo ngo baba bari kwiga ku makarita y’isi, 55% bo ngo bibanda ku makuru y’iteganyagihe .

Igitangaje cyane ni uko 61% by’abirirwana amatelefoni mu ntoki baba bari gukina imikino itandukanye iba mu matelefoni (harimo gutwara amamodoka, kurasa cyangwa imikino y’umupira w’amaguru).
kimwe cya gatatu cya miliyoni 600 z’abakoresha facebook baba bari ku telefoni zabo kimwe n’icyakabiri cya miliyoni 165 z’abakoresha Twitter.

abantu basaga miliyoni 200 ku munsi , bareba amashusho atandukanye ku rubuga rwa youtube bakoresheje telefoni zigendanwa.
Ikindi cyashyizwe ahagaragara n’ubu bushakatsi ni uko burya ngo abasore n’inkumi burya sibo birindwa ku mbuga rusange, ahubwo abagore bari mu kigero cy’imyaka 35 na 54 nibo bakoresha za facebook na twitter kurusha abandi.

kuva mu mpera z’umwaka ushize telefoni zigendanwa zongerewe ubuhanga kuva ku yitwa LTE (Long term evolution) , byatumye habaho umuyoboro wa internet wihuta kurusha ho,ku buryo usanga byihuta kurusha henshi mu hakoreshwa za mudasobwa , haduka guhamagara ureba uwuvugana nawe , ubuhanga butandukanye nko kubasha kumenya neza aho uwo uhamagaye aherereye n’ibindi birimo kuba ushobora no kureba tv,ukanumva radio…ibi bigatuma telefoni zigezweho ba nyirazo bazimaraho igihe kitari gito.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment