Bang Media

Shakisha

Nasa yavumbuye undi mubumbe ushobora guturwa

NASA ikigo cya banyamerika gikora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye ku isi cyemeje y'uko hari undi mubumbe mu kirere umeze nk'iyisi dutuyeho, byatangajwe na Bill Borucki, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere. ukaba ufite ubuzima, hariyo amazi ndeste nandi magaze atandukanye.

Uyu mubumbe bakaba baratangiye bawushidikanyaho mu 2009 bamaze kohereza telesikope bise Kepler,ukaba uzenguruka inyenyeri ,bakaba batari bemeje niba hari ibinyabuzima byaba bituye uno mubumbe,ukaba uruta isi inshuro 2,4 kugirango ugeroyo bikaba bisaba imyaka 600 ufite umuvuko unga n'uw'urumuri (nukuvuga umwaka 1=km miliyari 9,460) ,ubushyuhe bwo kubutaka bwaho ni dogere selsuisi 22 ,uyu mubumbe kandi uzenguruka inyenyeri yawo mu minsi 290.

Kwemeza ko hariyo amazi bikaba byaraturutse kuba Asitaranote bo muri Nasa babonye imibumbe itatu izenguruka iyo inyenyeri inshuro eshatu mu kwezi gushize. Ikigo cyubushakashatsi mu by’ubuhanga cy’abafaransa(CNRS) akaba aricyo cyatangaje bwambere ko ureste isi hari nindi mibumbe ifite ubuzima mu kirere
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment