Bang Media

Shakisha

Ni gute wakwitwara mu kazi igihe utwite ?

Muri iyi nkuru, turibanda cyane ku kugira ubuzima bwiza muri rusange ndetse n’ubw’umuryango wawe. Bitewe n’umugore, gutwita bituma habaho imihindagurikire mu buzima, cyane cyane ku byerekeranye n’ibyo umugore akora mu buzima bwa buri munsi.

Mu gihe abagore bamwe usanga ntacyo bibatwaye, ku bandi biba ngombwa ko bareka gukora imirimo y’ingufu ahubwo bagakora iyoroheje, cyangwa se bakagabanya ibyo bakoraga mu buzima bwa buri munsi, cyangwa se nanone bikaba ngombwa ko hari iyo bareka burundu. Gusa nanone usanga inshingano zawe zigomba kuzuzwa n’ubwo rwose uba utwite.

Mbere na mbere, ugomba kubanza gushyira ku rutonde ibintu ubona wabasha gukora uko inda yawe utwite igenda iba nkuru. Ku bagore bamwe, usanga mu ntangiriro zo gutwita baba bakibasha gukora imirimo yose nk’ibisanzwe, ariko bakaza kugenda bananirwa buhoro buhoro hanyuma. Urebye, usanga n’imirimo yo mu rugo iba imureba ; biba byiza iyo ufite umukozi hanyuma ukamuha zimwe mu nshingano zawe wagombaga kuzuza akaba ariwe utangira kuzimenya akazitaho. Ushobora kandi gufata imirimo imwe n’imwe yo mu rugo ukayishinga abana bakuru iyo ubafite. Ikindi kandi iki nicyo gihe cyiza wasabamo umugabo wawe kugufasha imirimo imwe n’imwe.

Ni byiza gushira ubwoba ugasaba ubufasha. Ubu bufasha usaba bujyana no kumenya ko inda yawe utwite nta kibazo cyayibaho. Icyo nakongeraho hano ni uko usanga hari abagore bamwe na bamwe bavuga ko bafite ingufu zo gukora akazi kose, kandi bakagakora nk’uko bikwiye ; ibi ni ibyo gushimwa cyane, ariko kandi biba byiza gutekereza no ku mwana uri mu nda mu gihe ukora iyi mirimo yose.

Birashoboka ko hari imirimo imwe n’imwe utabasha gukora rwose, bityo rero ntugahatirize. Hari imirimo imwe n’imwe ubona ko ntacyo igutwaye kuyikora, ariko ikaba yaba ari mibi ku mwana uri mu nda. Ni byiza kandi kujya kwa muganga ukamugisha inama igihe ushidikanya. Ariko kandi uramutse ubonye nta muntu wo kugufasha ubonye, kora iyo mirimo wowe ubwawe, ariko ukora ku buryo wita ku buzima bwawe hamwe n’ubw’umwana utwite.

Igihe ugeze ku kazi kaguhemba, nabwo ukora bimwe n’ibyo twavuze haruguru, kora bike ushoboye, saba ubufasha niba wumvise ko ari ngombwa, kandi igihe wumvise utabasha kuzuza inshingano zawe zose nk’umukozi, bibwire umukoresha wawe. Ibigo byinshi, byaba I bya leta cyangwa se iby’abikorera ku giti cyabo, nabo barabyumva iyo umugore utwite ageze mu bihe nk’ibi. Icyo gihe ushobora gusaba ko baguha imirimo yoroheje, kandi byaba ngombwa ugasaba ikiruhuko.

Igihe inshingano zawe zose zimaze kwitabwaho, ugatangira kwitegura kuzakira umwana uzaba umaze kubyara, ugatangira kugira ibyo umugurira, n’ibindi, kuko biba bitoroshye cyane cyane ku bagore baba babyaye ku nshuro ya mbere mu buzima bwabo. Mu nkuru izakurikiraho, nibwo tuzabona ibindi bintu umubyeyi akenera.

Ku bindi birambuye sura www.agasaro.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment