Bang Media

Reba Video

Shakisha

"Gospel ni ubuzima bwanjye", Olivier Roy

Olivier Roy

Nsabimana Olivier a.k.a Olivier Roy ni umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo gushima no guhimbaza Imana arizo twita Gospel, mu gitondo cy'uwa 21 ukwakira 2010 yagiranye ikiganiro na Zahabu Times.

Nkuko yatangiye abitangaza, ngo yinjiye muri muzika kera ariko akaba yarakoze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2006 maze iyo ndirimbo ayita “UMUBISHA NINDE” (Imana iri iruhande rwacu).

Tumubajije tuti se ko wageze muri muzika kera kuri ubu waba ubigeze he, yadusubije agira ati : “nsankaho nari narahagaritse kubera ikibazo cy'amikoro nahuye nacyo bityo bikaba byarambereye inzitizi ari nayo mpamvu mfite indirimbo enye gusa”

Twifuje kumenya kandi niba icyo kibazo yari yagize cyarakemutse atubwira ko Imana izabimufashamo.

Yakomeje kandi atubwira ko yahisemo gukora gospel kuko ngo ihindura abantu bakava mu byaha. Aha yaboneyeho no kutubwira ku kibazo gikunze kugaragara cy'abahanzi ba gospel bahindura nyuma bakajya mu zo twakwita iz'isi! Yagize ati: “Jyewe gospel ni ubuzima bwajye mbamo buri munsi, bityo rero sinahindura Ubuzima mbamo”.

Yanatugejejeho zimwe muri gahunda yaba ahishiye abakunzi be ndetse n’aba gospel muri rusange, avuga ko azaniye ubutumwa bwiza abanyarwanda ngo ibyo akaba azabibagezaho mu minsi mike kuko arimo gutegura kuzashyira ahagaragara alubumu y'indirimbo ze.

Yarangije ashimira mwe mwese mukunda abahanzi nyarwanda ndetse n'abakunzi ba gospel , by'umwihariko abakunzi ba Zahabu Times ngo amahoro y' Imana abane namwe!
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego