Bang Media

Shakisha

Nyuma y'ubushakashatsi, Irangira ry'isi ryimuweho imyaka 104 !

Hirya no hino ku isi abantu batari bake bakomeje guhagarika umutima nyuma y'amakuru atandukanye agenda avuga ko isi ngo yaba ishobora kurangira vuba aha. Hakaba haheruka ibihuha bisa nk'ibi byavugagako isi yagombaga kurangira ku italiki ya 21 Gicurasi, ejo bundi hashize. Hari n'indi taliki yakunze kuvugwaho byinshi, igaragara kuri kalendari y'aba Maya, ubwoko bwabayeho kera bw'abahinde bo muri Amerika y'epfo, abenshi bakekako ari ukurangira kw'isi, nkuko benshi bakunze kubihwihwisa ngo isi yagombaga kuzarangira taliki 21/12/2012.

Mu by'ukuri abahanga berekanye ko iyi taliki kuri iriya kalendari itavugaga kurangira kw'isi, ahubwo ko ariho kwandika nyine no kubara iminsi n'imyaka kwa buriya bwoko ariho babihagarikiye, kubera impamvu itazwi.
Hamanutse gusohorwa ibyavuye mu bundi bushakashatsi bwakozwe n'abavandimwe Böhm bazobereye mu by'ubumenyi bw'ikirere bo mu gihugu cy'ubudage, aho batangaza ko ibarurishamibare ryagaragaje ko n'iyo kurangira kw'isi kw'iriya kalendari kwabaho, bitaba mbere y'umwaka wa 2116.

Ubundi iyi kalendari y'aba Maya yari igizwe n'ibishushanyo byari bifite uburyo busomwamo bwabaga ari ibanga, bukamenywa n'abiru b'ibwami gusa.
Iri kosa ry'imyaka 104 yose ngo ryavumbuwe nyuma yo gukoresha kode (code: ni ukuvuga uburyo bwifashishwaga mu gusobanukirwa iriya kalendari) yari imaze igihe kitari gitoya ibitswe mu nzu y'ibitabo y'ahitwa DRESDES mu gihugu cy'u Budage. Kugirango uyu mwaka mushya wa 2116 wemezwe ngo hifashishijwe ubundi bumwenyi bwinshi harimo gukoresha inyandiko y'abanyegiputa ya kera (hieroglyphes), bibiliya, torah (igitabo cy'idini y'abayahudi) ndetse n'ubumenyi mu by'ubwubatsi !!!
Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru "Astronomische Nachrichtenles" , italiki 21/12/2012 si ubwambere ishidikanyijweho. Ngo abahanga benshu urugero Gerardano Aldana, umushakshatsi wo muri kaminuza ya Santa Barbara nawe yari yaragaragaje kutayishyira amakenga.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment