Bang Media

Reba Video

Shakisha

Oops Girl: Kuri Stage umuhanzikazi agomba kwambara imyenda i kurura abantu

oops girl

Muri iki gihe muzika ikomeje gutera imbere, abahanzi bakomeje gushinjwa n’abakurikiranira hafi muziki ko iyo bagiye mu bitaramo babanza gufata ku nzoga nyinshi ndetse n’ibindi biyobya bwenge bitandukanye , ibi ngo babiko kugirango babashe gutinyuka kujya imbere y’abantu.

Fatuma uzwi cyane nka Oops Girl ni umuhanzi kazi wamenyekanye mu ndirimbo nyishi, cyane iyitwa « iyi si simbi » akaba azwiho gushyushya abantu cyane iyo ari kuri stage ndetse akarangwa n’imyambarire ituma bamwibazaho cyane, ibi byombi akaba aribyo baheraho bavuga ko yaba aza kuri stage yafashe ibiyobya bwenge.

Mu kiganiro twagiranye aranyomoza amakuru avuga ko afata ku biyobyambwenge dore ko ngo n’inzoga atanareba ho kuva yavuka ati « kuba shyushya stage si uko mfata ku biyobya bwenge yewe n’inzoga sindebaho kuva navuka, ahubwo ni impano nifitiye »

Naho ku kijyanye n’imyambarire nacyo abantu bajya baheraho bavuga ko yaba afata ibyo biyobya bwenge ati : « nk’umuhanzi w’ umukobwa iyo ugiye kuri stage uba ugomba kwambara imyenda ituma abakureba bagutaho umwanya mbega bakwitegereza bityo bigatuma bagukurikira bakumva ubutumwa buri mubihangano byawe »

Mu kiganiro twagiranye akaba yaranadutangarije aho izina Oops Girl ryavuye ati : « narikuye k’ umuntu wari inshuti yanjye witwaga Kiro Kiro uba muri Californie wakundaga gukoresha ijambo oops iyo yabaga atangaye nuko nza kuri kunda, kandi ubusanzwe ni ijambo abantu bavuga yo batangaye, nyuma nanjye maze kubona ko ndi umukobwa utangaje, kubera uko mba natangaje abantu ndi kuri stage, ndifata gutyo mbega muri make Oops girl bivuze umukobwa utangaje.

Uyu mukobwa akaba ateganya mu minsi ya vuba kujya kwiga indimi mu gihugu cya Kenya ndetse ngo bikazamufasha kongera ubumenyi muri muzika ye, ariko akaba yitegura no kugeza amashusho y’indirimbo ze kubakunzi be vuba aha.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego