Bang Media

Reba Video

Shakisha

Rihanna ukwiye gusengerwa’’ bishop vibert lowe

Aya ni amwe mu magambo y’umupasteri vibert lowe yatangaje nyuma yo kutishimira imyitwarire yuyu muhanzikazi rihana, ubusanzwe bishop lowe niwe wahoze asengeraga umuhanzi rihanna n’umuryango we aho bari batuye i Barbados.

Ikintu nyamukuru kiri gutera uy’umupasteri gusabira Rihana amasengesho ngo n’ingeso mbi arikugaragaza mur’iy’iminsi atagiraga kera kubwe ngo rihana yari umukobwa mwiza cyane ,akaba n’intangarugero kubandi. Ni nyuma yaho anaherutse guterana amagambo kuri internet na karrueche tran bapfa chris brown.

Bishop verbert lowe w’imyaka 64 aganira n’ikinyamakuru the sun dukesha iy’inkuru yagize ati:“ ndigusengera uy’umwana kandi n’abantu benshi barikumusengera kugirango areke iy’imico mibi arikugaragaza,sibyiza kumukobwa nka we kuko ari gutanga urugero rutari rwiza, n’urubyiruko rukiri ruto rumufata nk’ikitegererezo rushobora gukurikiza iy’imyitwarire.

Bishop abajijwe kuby’umubano wa Rihanna na chris brown ati: nyuma ya byose yarabikoze ariko icyo na mubwira n’uko yakwitondera uriya musore kuko mbona ntacyo yamugezaho.

Yakomeje avuga ko atakinagaragara m’urusengero ati: iyo agarutse si mubona cyane,abagaragara nk’uhuze gusa afite guha umwanya munini urusengero” si uy’umupasteri gusa uhangayikiye Rihanna kuko na phil bloch ubundi izwi mu bijyanye n’imyambarire yemeje ko nawe ashyigikiye ugusengerwa k’uyu muhanzikazi, ati: “ nagiye muri konseri yararimo ariko numijwe n’uko namubonye, cyokora akwiye kwicara akabitekerezaho,kuko asigaye ameze nk’umusazi yego ni mwiza ni n’umuhanga ariko arimo kwishyira mubyago.”

Robyn Rihanna Fenty uzwi nka Rihana uririmba mu njyana R&B na Pop yavutse 1988 avukira muri saint Michel mu gace ka Barbados, ku myaka 16 gusa nibwo yinjiye muri leta zunze ubumwe z’Amerika,yamenyekanye cyane kuri album ye ya mbere “the music of the sun” n’indirimbo “ umbrella” ubu amaze kwegukana ibihembo bitandukanye nka“American music awards( 5), Billboard music awards (8), Brit award(2) na Grammy awards(6). ”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego