Bang Media

Reba Video

Shakisha

Samsung Yashyize Ahagaragara Televiziyo ikoreshwa n`urumuri rusanzwe

Isosiyete ya Samsung imaze gushyira ahagaragara ubwoko bwa televiziyo nini
idacomekwa (idakenera urutsinga na rumwe). Aha hari mu gikorwa cyo kumurika iterambere mu ikoranabuhanga imurika ryitwa CeBit 2011, ubwo iyi sosiyete yamurikaga televiziyo nini, yo mu bwoko bwa ACL. Igaragara nk `ikirahuri iyo izimije (ubona ari ikirahure kibonerana .)

Iyi ecran ifite ubunini bwa pouces 46, ikoreshwa n`urumuri rusanzwe, biba bihagije gucomekaho ka transmetteur gatoya (nako kadafite umugozi) ugatangira kwihera ijisho bisanzwe.

Usibye aya makuru, sosiyete ya Samsung nta kindi yigeze itangaza kuri iyi televiziyo : ibijyanye no kuregera amabara , igiciro, ibyo kuregera urumuri, n`ibindi.
Reka dutegereze tuzabyirebera kuko iraba iri ku isoko mu minsi mike cyane, nkuko byemejwe n`iriya sosiyete.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego