Bang Media

Reba Video

Shakisha

"kwibuka si inzika cyangwa urwango", Senderi International

Mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuhanzi Senderi International aratangaza ko kwibuka atari inzika .

Mu kiganiro na zahabutimes.com , Senderi yagize ati:"Kwibuka muby'ukuri kuri njye si inzika cyangwa urwango ahubwo ni ugushaka amahoro bityo kwibuka kuri njye numva aricyo cyerekezo cyo gushaka kubaho neza bityo ntihazongere kubaho jenoside, ".

Senderi umenyereweho gukora indirimbo zo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 buri mwaka, kuri iyi nshuro ya 18 nabwo yashyize hanze indirimbo ebyiri arizo:“Twigire ku mateka” yakoranye n'abahanzi Mariya Yohana,Mibirizi, Kizito, Kitoko, Mani Martin,Samputu, Nyamitari, Jackie na Grace.

Iya kabiri ikaba yitwa "Tubibe Ukuri" yakoranye n'abahanzi Kitoko, Mariya Yohana na Mibirizi. Iyi indirimbo ikaba ari iyo kwibuka by'umwihariko abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho huvikanamo amwe mu mazina yabanyakwigendera nka Sebanani Andre, Kalisa Callixte, Nsabimana Emmanuel, Bucyana Jean Bosco, Mbunda Felix , Burasa Prisca n'abandi benshi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego