Bang Media

Reba Video

Shakisha

Steven Spielberg: Amateka ya Diregiteri wa Sima

Steven Spielberg
Kuva mu buto bwe, Steven Spielberg yahoranye icyifuzo cyo kuzaba Diregiteri wa Sinema (umuntu uyobora ibikorwa mu ikinwa rya film). Ukuntu Steven Spielberg yinjiye muri Universal Studios (kimwe mu bigo bikomeye ku isi bikora sinema) ni ubuhamya bukomeye bwerekana uko ubushake butera nyirabwo kugera ku cyifuzo cye.

Umunsi umwe Spielberg yagiye mu ruzinduko rwagenewe abantu bifuza gusura ahakinirwa sinema. Igihe bariho batemberezwa, Steven Spielberg we yagize atya yibeta abandi maze ajya kwihisha. Umugoroba ugeze, Spielberg yavuye mu bwihisho bwe arataha, ariko mu gutaha kwe yashatse umukozi wo ku rugi (umuzamu) baganiraho gato.

Guhera ubwo, mu gihe kingana n’amezi atatu cyose Spielberg yazindukiraga muri Universal Studios nk’uhafite akazi. Buri gihe yabaga yambaye ikote (suit) kandi anafite isakoshi ku buryo umuzamu yari yaragize ngo ni umwe mu banyeshuri babonye ikiraka (akazi) aho muri studio. Nyuma yaho rero Spielberg yihaye akazi ko kumenyana kandi akaba inshuti na ba diregiteri, abanditsi ndetse n’abakinnyi ba za films, yabashije no kubona biro (office) itarakoreshwaga, atangira kuyikoreramo ndetse abasha no kwandikisha izina rye mu buyobozi bw’inzu yarimo iyo biro ye.

Yihaye kandi akazi ko kumenyana n’uwari umukuru wa production kuri television ya Studio ari we Sid Sheinberg. Bamaze kumenyana Spielberg yamweretse umushinga wa film yari afite maze Sheinberg arawukunda bituma amusinyisha amasezerano (contract) hagati ye na Studio kugira ngo iyo film ikinwe.
Iyo film ya mbere ya spielberg, The Sugarland Express, yakiriwe neza n’abantu, ibasha no guhemberwa i Cannes mu 1974 nka film ifite amashusho meza, ariko ntiyashoboye gukundwa ku isoko rya za sinema.

Nyuma y’umwaka, amaze gusoma n’igitabo kitwa Jaws, Spielberg yaje kwiyerekana nka diregiteri udasanzwe. Muri iyo minsi Studio yari ifite gahunda yo gukina film kuri icyo gitabo cya Jaws, ikaba rero yari yaranashatse diregiteri wari usanzwe yarubatse izina ngo abe ari we uzayikinisha.

Spielberg yashatse kuba ari we ukinisha Jaws. N’ubwo film ye ya mbere itari yarabonye isoko cyane, ibyo ntibyamubujije kwigirira icyizire, kuko yinginze aba diregiteri ngo abe ariwe uyobora imikinire ya Jaws kugeza bamwemereye.

Gukora iyi film ntibyari byoroshye. Mu itangira ryayo yagize ibibazo bikomeye bya tekiniki ndetse n’iby’amikoro. Nyamara ubwo iyi film yasohokaga mu 1975, yaciye imihigo ibiri yose : Yabaye iya mbere mu kugurishwa, iba n’iya mbere mu gukundwa. Nyuma y’ukwezi gusa isohotse, iyi film yabashije kwinjiza miliyoni 60 z’amadolari, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka.
Nyuma y’aho Spielberg yaje gukora films nyinshi, twavuga nka series zamamaye za Indiana Jones, Color Purple yabonye igihembo cya film nziza (Award), Empire of the sun ndetse na E.T

Spielberg yaje no gukora film yitwa Jurassic Park, na yo ikaba yarabashije kuba agatangaza mu mateka ya sinema. Jurassic Park ni film yinjije cyane kuko yavuyemo akayabo ka miliyari imwe yose y’amadolari.
Spielberg kuri ubu afite Ikompanyi ikora film afatanyije n’abantu babiri, ikaba yitwa “Dreamworks Studio”.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego