Bang Media

Reba Video

Shakisha

Telefone isharijwa n'ijwi !

Telefone ngendanwa zimaze kuba ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi ku buryo kubaho haba mu mujyi cyangwa mu byaro utari ku murongo ubuzima butakorohera na mba. zigenda zirutanwa mu gaciro, bitewe n'ibyo zishora gukora.

Ariko nkuko mu kinyarwanda babiuga ngo ntamwiza wabuze inenge telefone zifite intenge zihuriyeo. usanga buri wese yinubira ko telefone ngendanwa ye ifite ikibazo cya batiri, ngo umuriro umara mo igihe gitoya. umuhanga mu by'ikoranabuhanga wo mu gihugu cya Koreya we yaboneye iki kibazo umuti, aho iye yayikoze ku buryo uko avuga ari nako igenda yiyongeramo umuriro !!!

Nkuko yabitangararije urubuga rwa 20minutes.fr, Sang-Woo Kim wo mu kigo cy'ubushakashatsi muri nanotechnologie cya kaminuza ya Sungkyunkwan ngo ijwi ni ikintu kiri hirya no hino kidukikije igihe cyose, rishobora kubyazwa ingufu !! ibi yarabigaragaje koko aho yafashe intsinga ntoya cyane zikozwe mu kinyabutabire cya zinc zibyara ingufu iyo zikozweho n'urusaku rw'ijwi runaka. Birahagije no kuba uri hafi y'umuhanda cyangwa ngo ube uri kumva muzika, umuriro nabwo uba ujyamo nta kibazo! Kuri ubu inganda zitandukanye ziri kugerageza gukoresha iri terambere muri telefone zazo mu rwego rwo korohereza abakiriya.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego