Bang Media

Reba Video

Shakisha

The BLESS MURI CLIP VIDEO NSHYA Y’INDIRIMBO: “NTA NA KIMWE NSHAKA”

The bless ni umwe mu bahanzi bato bakizamuka, amazina ye bwite akaba ari TWIZERIMANA Christian. Uyu musore akaba yarakomeje kugenda agaragaza ubuhanga n’impano afite ubwo yatoranwaga mu bahanzi bazafashwa muri gahunda ya TOP5SAI Future talent 2010.

Akaba aje afite umwihariko mu mirimbire n’ijwi rye ryihariye (Vocals), ubundi akaba asanzwe azwiho kuryoshya ama chorus y’indirimbo nko mu ndirimbo ya mbere yakoranye n’abasore bagize itsinda ritwa The Twin B yitwa "MWARAKOZE" n’izindi kugeza ubu akaba amaze gusohora indirimbo zindi nka : "NTANAKIMWE NSHAKA", "MWARAKOZE" afatanije na The TWIN B, "ESE URACYANYIBUKA" afatanije na Franck Kay n’izindi zikiri gutunganywa mu ma studios ya TOP5SAI.

TOP5SAI rero nk’uko yabyiyemeje ikaba yashyize ahagaragara clip ya mbere y’uyu musore mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha ibihangano bye nk’uko byakorewe na bagenzi be bo mu itsinda ryafashijwe muri gahunda yiswe TOP5SAI FUTURE TALENTS 2010 aribo Young Grace , Mr Gloire, Franck Kay.

Iyi ndirimbo ikaba ifite umwihariko wo kuba amashusho yayo yarafashwe kandi agatunganywa mu rwego rwo hejuru rugezweho kuri iki gihe mu burayi no muri Amerika ndetse no mu bindi bihugu byateye imbere ikozwe mucyo bita format FULL HIGH DEFINITION (HD) Ikaba yarakozwe kubufatanye bwa company ya TOP 5 S.A.I ndetse na PlanB Multimedia ibarizwa mu Bubirigi,

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego