Bang Media

Shakisha

Toyota mukwamamaza imodoka nshya ifite ikoranabuhanga rya smartphone

Amakuru dukesha urubuga rwa internet yahoo.com aravuga ko perezida w’uruganda rwa Toyota yatangaje ko bari guteranya imodoka izaba ifite ubuhanga buyikoze bumeze nkubwo muri telefone za smartphone kugirango berekane aho inganda zikora amamodoka zigeze mu iterambere ry’ikoranabuhanga, mu imurika rizabera mu murwa mukuru w’ubuyapani Tokyo.

Uruganda rwa Toyota kandi ruzerekana indi modoka rwakoze ikoreswa n’amashanyarazi. Ruzerekana kandi n’indi rwakoze iri mubwoko bwa Pius izaba ikoresha gaze n’amashanyarazi bikazerekanwa mu mpera z’iki cyumweru.

Iyi modoka twababwiye ifite ubuhanga nkubwa telephone za Smartphone izaba imeze nka mudasobwa izaba ifasha gutumanaho n’abandi batandukanye akora kubirahure by’imodoka.

Iri murika ry’amamadoka rya Tokyo ryatumye inganda zikora amamodoka zo m’uburayi na amerika zerekera ingufu zazo mu bushinwa no mubindi bihugu aho bigaragara ko abaguzi benshi. Ibi bikaba bigaragazwa n’uko uruganda rukora imodoka rwa Ford rutigeze rwitabira iri murika ry’amamodoka.

Toyota imodoka yakoze ikoreshwa n’amashanyarazi ifite izina rya FT-EV III iracyari mw’igerageza kugeza n’ubu ikaba itari yabonerwa igiciro. Gusa ikigaragara ikaba bivugwa ko yakorewe ingendo ntoya dore ko iyo yuzuye umuriro igenda ibirometero 105 gusa.
Bikaba bigaragara ko ubuyapani bukataje mu iterambere b’ubwo rijya rihura n’ibizazane bitandukanye.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment