Bang Media

Reba Video

Shakisha

" Tuje kuzamura abahanzi bashya "... The Super System

The Super System ni inzu itunganya muzika, igizwe n'abasore batatu aribo: RP, Freezo ndetse na Holu. Nkuko babidutangarije mu kiganiro twagiranye, hasize amezi ane gusa bakora, bakaba bamaze gukora indirimbo zigera kuri 20 ndetse n'izindi nyinshi zikiri gutunganywa ku rwego rwo hejuru.

Amavu n'amavuko: nkuko twabikomojeho, iri tsinda rigizwe n'abasore batatu, ryatangijwe na Freezo (Innocent Uwimana) umwe mu bahoze ari ababyinnyi ba Just Family mbere y'uko itangira imirimo yo kuririmba. Impamvu nyamukuru yamuteye kugana inzira y'abatunganya muzika ni urukundo akunda muzika nkuko abyivugira, ikiyobyabwenge kitangiza ubwonko, kidatera hang over !

Nyuma y'aho Just Family itandukaniye, uyu musore wabarurirwga mu itsinda rya kabiri yakomeje gukora muzika ye nk'umubyinnyi mu magroupe atandukanye harimo na Bs Boyz izwi cyane muri LDK ari naho yarangirije ayisumbuye ye. Nyuma yo kurangiza ishuli yakunze kwibaza ikibazo:" mbese nanjye nshobora gukora ibyo numva?"; niko gutangira gukusanya ibyangombwa by'ibanze, harimo midi ntoya , pop filter, sound card; ikibazo cyari ingume cyari ukubona mudasobwa ndetse na Midi nini, ibi nabyo ariko ngo yaje kubigeraho nyuma yo guhura n'abasore nka RP na Holu ndetse na Sin JAY umaze kwigaragaza nk'umuraperi ufite ahazaza heza ku buryo budashidikanywaho.

Nkuko kandi bakomeje babidutangariza, intego nyamukuru yabo ni ukuzamura no guteza imbere urwego muzika nyarwanda iriho kugeza ubu biciye cyane cyane mu kuzamura impano z'abahanzi bafite ibihangano ariko badafite ubushobozi bwo kuba bajya muri studio dore ko binasaba agatubutse, gutegura ibitaramo bigendanye n’igihe, kugira muzika umwuga. The Super System iherereye mu kagali ka Kiyovu, umudugudu wa Cercle Sportif (ku muhanda wa LycĂ©e de Kigali ugana ku kigo cy'Academy School).

Ibi bikorwa bica muri gahunda yo gusinyana amasezerano hagati y’umuhanzi ku ruhande rumwe ndetse na super system ku rundi ruhande, amasezerano amara igihe cy’umwaka, cyangwa igihe cyisumbuyeho bigendanye n’ubushake bwa nyir’ubwite (umuhanzi), harimo amezi atatu y’igeragezwa.

Zimwe mu ndirimbo aba basore bamaze gukora zirimo Ku gasozi ka kure, Reka nkuvugishe (Real Gangz ft Lil Ngabo) n’izindi nyinshi cyane.

Mu gusoza iki kiganiro kigufi twagiranye, Freezo nka manager mukuru yagize ati :” Abanyarwanda bazi umuziki pee! Icyo dusaba umuryango nyarwanda muri rusange ni ugushyigikira abahanzi babo, nibumve ubutumwa butambuka mu ndirimbo niho bazakunda ibihangano by’abana babo. Hari umuco utari mwiza wo kwihutira gushaka amakosa mbere yo kumva ubutumwa, ntibikwiriye. Ikindi ku ruhande rw’abahanzi, twabasaba nabo gukorana umurava n’umwete, bakamenya ko ibyo bageza ku muryango bikwiriye kuba ibyubaka aho gutanga ibidafite epfo na ruguru: nibagaragaze ikibarimo !”

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego