Bang Media

Reba Video

Shakisha

Tumenye Umuhanzi Chrissy uririmba Gospel

Chris umuhanzi mushya muri gospel ,ubusanzwe amazina ye nyakuri ni " Ngendahimana Chris Tcheou Jean" akaba yaravukiye i kinshasa muri repubulika iharanira demokarasi ya congo gusa yaje kuza mu Rwanda ahagana mu mwaka wi 1995 aho yari azanye na babyeyi be.

yize amashuli abanza mu Petit Prince i Gikondo aho yaje gukomereza ayisumbuye ikiciro rusange kuri lacolombiere , akaba yararangije amashuli ye yisumbuye kuri college APAPE i Gikondo , ubu akaba ari umunyeshuli muri kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare mu mwaka wa 3.

Chrisy yatangiye ibyo kuririmba yiga mu mwaka wa 4 w`mashuli yisumbuye aho yaje gukomeza aririmba mu makorari na worship team z`insengero nka vivante Gatenga worship team , Christ Church in Rwanda Worship team na handi henshi akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye (solo) muri uyu mwaka aho
yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere yitwa arahamagara" ni zindi agitegura muri studio.

Mu bintu akunsda cyane ni urukondo no kwita ku muntu wese uko ameze utitaye kucyo aricyo .

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego