Bang Media

Reba Video

Shakisha

Tumenye umuhanzi Faad

umuhanzi Faad
Shema Ismah uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Faâd, yavutse taliki ya 10 ukwakira 1989 i Bujumbura, Amashuli abanza yayize ku kivugiza akomereza ayisumbuye ikiciro rusange muri E.S.Ruhango, yaje kuhava yerekeza muri ETO Gatumba aho yize ikiciro cya kabiri cy’amashuli yisumbuye,ubu akaba ari umunyeshuli muli ULK.

Faad akaba yaratangiye muzika uyu mwaka,akaba ari no kubyitwaramo neza cyane kuburyo iyo wumvise ibihangano bye wumva ko afite guhanga(creativite) muriwe ndetse n'ubuhanga bwinshi cyane,ubwo yabazwaga na Zahabu Times icyatumye yinjira muri muzika yagize ati “nuko nyikunda kandi inshuti zanjye nazo zikaba ziyikora biryo zinshishikariza nanjye kuyi kora”

Uyu musore akomeza avuga kuri ubu akiri mwigerageza rya muzika yabona imuhiriye akaba yayigira umwuga, ibintu njye mpamya ko bishoboka kuko baca umugani ngo gushaka niko gushobora.Iyo ukurikiranye uyu musore ubona afite ubushake ndetse n'ubushobozi tuti rengagije ko muzika ari na kimwe mu bintu umuntu yagira umwuga ndetse ukana mutunga.

Faâd akaba afite indirimbo ebyiri arizo “umva amarira” na “uzuni” ikoze mu rulimi rw’igiswahili,aha tukaba twaramubajije impamvu yakoze iyi ndirimbo mu giswahiri adusubiza agira ati “ndasha ko indirimbo zanjye zambuka imipaka vuba cyane bityo nkazamukira rimwe hano mu gihugu ndetse no muri east Africa” aha ndetse akaba yamaze no gukora clip yiyi ndirimbo.

Uyu musore mu buzima busanzwe akunda gusohokana n'inshutize, akaba kandi akunda kuvuga ijambo ntaribi ishuro nyinshi kurusha ayandi ku munsi.

Asoza ikiganiro twagiranye yagize inama nagira abahanzi bagenzi banjye bakinjira mu rubuga rwa muzika nuko bakora bashyizeho umwete ntakidashoboka kandi bitware neza kuko aribo abantu benshi bahanze amaso bityo bituma babigiraho byinshi kandi bahimbe ibishya begushaka gukora ibyo bakuru babo bakoze n'ubwo nabyo mbona ko Atari bibi.

Biragaragara ko muzika nyarwanda igiye kuzafata indi sura, kuba buri muhanzi asigaye atekereza kuzana ibishya ibi akaba ari ibintu byo ku ishimirwa cyane
Tukaba tumwifurije amahirwe

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego