Bang Media

Reba Video

Shakisha

Tumenye Umuhanzi John James

“Nitwa John James Ukwigize. Navutse kw’itariki 09/06/1982, mvukira ku Kibuye mu ntara y’iburengerazuba ninaho nigiye amashuli abanza (EP Mushubati) n'ayisumbuye(GS Bumba). Kuri ubu mba I Gikondo, Ndi ingaragu, nkora muri Call Center ya MTN, nkaba niga umuziki w’umwuga (professional music) muri Kigali Music School (American Consultants Group), ndi imfura iwacu.” aya ni amagambo ye yibwira abatanuzi

Yakomeje agira ati: “Ababyeyi banjye bari abakristo mw’itorero ry’abagaturika(Catholic Church) byumvikana ko nakuze ndi umukristo. Gusa nyuma naje kujya mw’itorero ry’abaporotestanti. Nabaye umukristo umaramaje muri Kamena 2003, mbatizwa mu Kuboza 2005. Kuri ubu nsengera mw’itorero Zion Temple Kigali aho bakunze kwita kwa Gitwaza.”

Tumubajije ibyo yabamaze gukora mu buhanzi bwe yasubije muri aya magambo: “Nyuma y'amezi make maze kugera mu baporotestanti nahise njya muri chorale y’abakuru ntangira kwiga kuririmba ndetse n’iga mu mashuli yisumbuye nabwo nakomeje kuririmba muri choir. Ndetse kuva muri 2007 kugeza muri 2009 nabaye uyobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader) muri Ezel Ministries ikorera I Gikondo.

Natangiye guhimba indirimbo mu 1995, icyo gihe nari mfite imyaka 12 gusa. Ntabwo ari ibintu nahaga agaciro cyane, natangiye guha agaciro ibyo nahimbaga bitewe n’ibyo nigaga mu mashuli yisumbuye kuko nigaga indimi n’ubuvanganzo. Niga mu mwaka wa gatandatu hari muri 2002, naje kujya mu majonjora y’abahanzi kw’ishuli aho batoranyaga abahanzi batatu mu bisigo , ikinamico n’indirimbo bagombaga guhagararira ishuli ryacu mu
marushanwa manini yari yateguwe na Leta.

Naje gutoranywa mu bahanzi batatu b’abasizi (abahanzi b'imivugo n'ibindi bisa nayo).Ayo marushanwa yari yitabiriwe n’abandi bahanzi benshi baturutse ahantu hatandukanye ariko umwanya nabonye waranshimishije, nabashije kubona igihembo cy’umuhanzi wa kabiri mu bisigo. Icyo gihembo nahawe nagishyikirijwe na Robert Bayigamba wari ministiri w'umuco na siporo muri icyo gihe. Kuva ubwo natangiye kongera umwanya namaraga mu by’ubuhanzi.

Kuri ubu maze kugira indirimbo zigera kuri 30 zanditse. Zose ninjye uziyandikira, nkaba nzandika mu Kinyarwanda, mu Cyongereza ndetse no mu Gifaransa. Nagerageje bwa mbere kujya muri studio mu kwezi kwa 10/2009. Nkora indirimbo yitwa NAGUSHIMIRANTE yakozwe na Pastor P muri studio yitwa Narrow Road I Gikondo. Muri iyo ndirimbo nifashishije amajwi y’abakobwa Immaculée ndetse na Jeanine twaririmbanaga muri Ezel Ministries. Ndetse nifashishije n’amagitari yacuranzwe na Benjamin ucuranga mw’itorero Rwanda For Jesus no mw’itsinda ryitwa Beauty For Ashes. »

Mu kwezi kwa 9/2010 naje kongera nkora indi ndirimbo yitwa YESU NI MWIZA; muri iyo ndirimbo ninjye wiririmbiyemo amajwi yose. Umuziki urimo wose (Gitari, Piano ndetse n’Ingoma) wakozwe na Olivier Habiyaremye ucuranga Gitari Solo mw’itorero CLA Nyarutarama ndetse no mu itsinda Beauty For Ashes, uwamfashe amajwi ndetse akanatunganya iyo ndirimbo ni Uwimana Aimé muri Studio ye ku giti cye. Mu kwezi kwa 1/2011 nakoze indirimbo yitwa TAKE MY HAND; muri iyi ndirimbo naho ninjye wiririmbiyemo amajwi yose, Uwimana Aimé niwe wamfashe amajwi, acurangamo ingoma, Piano ndetse anatunganyiriza iyi ndirimbo muri Studio ye.

Uwacuranzemo amagitari yose ni Olivier Habiyaremye. Izi ndirimbo zose NAGUSHIMIRANTE, YESU NI MWIZA na TAKE MY HAND ziboneka k’urubuga rwa Interneti rwa Google, YouTube, Myspace ndetse no kuzindi mbuga zitandukanye kuri Internet".

Ubwo twamubazaga intego afite mu kuririrmba yagize ati : Intego mfite mbere na mbere mu ku ririmba kwanjye niyo kwamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kuramya no guhimbaza Imana, kuvuganira ndetse no gufasha abatishoboye. Nk’umukristo mu minsi nsigaje yo kubaho ,nshaka gukoresha impano yanjye ndetse n’ubundi bushobozi bwose mfite kugirango mbashe kwifasha, ndetse kugirango mbashe gufasha abandi. Kuva nkiri umwana cyane cyane aho mariye kuba imfubyi, imwe mu nzozi mfite niyo kuvuganira, gufasha imfubyi n'abandi bose batishoboye.

-Ndakomeza gukora indirimbo muri studio, ndetse mu gihe kiri imbere ndateganya gukora Video y’indirimbo imwe kugirango abantu bazabashe kumbona kuri Televiziyo.

-Nyuma yaho bijyanye n’ubushobozi bwanjye ndateganya gukusanyiriza hamwe indirimbo 8 kuri album kugirango abakunzi banjye babashe kwigurira CD zo gucuranga mu rugo.

-Bishobotse ndateganya kandi gutegura ibitaramo(concert) hamwe n’abandi bahanzi bafite abakunzi benshi kugirango abakunda indirimbo zanjye bazabashe kumbona ndirimba imbona nk’ubone (Live).

Nyuma yaho ndi gutegura gahunda nise Mega Praise Music aho biciye mu kurimba nzajya mbasha gutegura gahunda zo gufasha no kuvuganira imfubyi n’abandi batishoboye mfatanyije n’abandi bahanzi. Reka tumwifurize amahirwa mu buzima bw’ubuhanzi yatangiye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego