Bang Media

Reba Video

Shakisha

Tumenye umuhanzi Samy Crooz

 umuhanzi Samy Crooz

Samy ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kameruni ariko ubarizwa mu Rwanda muri iyi minsi. Yavutse mu 1987 iwabo mu gihugu cya Kameruni ari naho yize amashuli ye abanza n’ayisumbuye.

Yaje kugera mu ury’imisozi 1000 akurikiye se wari ubonye akazi mu Rwanda bituma akomereza amasomo ye muri kaminuza nkuru y’Urwanda mu ishami ry’ ubuganga, aho ubu ari mu mwaka wa gatatu.

Samy crooz yaratangiye muzika mu mwaka wa 2005; afite indirimbo umunani, twavuga nka “Money goes around”, “stand it”, “just stand”, “my Business” n’izindi. Izo ndirimbo zose zikaba ziri mu rurimi rw’ icyongereza doreko arirwo avuga. Samy aririmba injyana ya Hip Hop na raga.

Samy akaba afite gahunda yo gukora itsinda na bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda nka M2 n’abandi akiri gutekerezaho, ndetse akaba afite na gahunda yo gushyira ahagaragara alubumu ye ya mbere.

Mubuzima busanzwe akunda muzika cyane ndetse agakunda imikino cyane umupira w’ amaguru akaba ari umukunzi wa Chelsea.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego