Bang Media

Reba Video

Shakisha

Tumenye umuhanzi Sha’p

umuhanzi Sha’p
Amazina bwite ni Uwineza Emmanuel, iry’ubuhanzi ni sha'p(sharp). Yavutse kuwa 30/06/1986. atangira muzika muri 2008 ari nabwo yakoze indirimbo ya mbere yise “Nikuganze” muri studio kwa maurix , iyo ndirimbo iri mu jyana ya reggae. Afite indirimbo 4 kuri ubu, Nikuganze yakozwe 2008, Ntawundi 2009, Urugamba na Giraneza yakoze muri 2010.
Uretse Nikuganze iri muri reggae, izindi ziri mu njyana Rock, iyo akaba ariyo njyana ye kandi ashaka gukomezamo cyane cyane kuko yumva ayishoboye bikubitiyeho ko itaranatera imbere mu Rwanda nyamara ari injyana ifite abafana benshi ku isi yose.

Uyu musore abarizwa muri Kaminuza nkuru y'u rwanda ndetse ni n’umunyamuryango wa Salus Populi guhera 2008 ari nabyo bimufashashije kunononsora impano ye nk’umuririmbyi nkuko yabidutangarije. Ubu niwe kandi uhagarariye abahanzi b’aba Sololists(abahanzi baririmba ku giti cyabo harimo amatsinda mato nka j-kid, super keys, ...) muri iyo kaminuza

Mu migambi ye arashaka gukomeza injyana ya Rock agakorana n'aba producteur bamaze gukomera, akanakorana ubufatanye n'abandi bahanzi bakomeye ndetse yitabira ibitaramo byinshi bishoboka mu mwaka utaha utangira ndetse no muri ibi biruhuko aho bizashoboka.

Yemeza ko mu minsi iri imbere uzajya yumva izina sharp mu Rwanda azajya yumva" rock", uwo niwo muhigo yahiye.

Uyu musore ni umukirisito ukunda gusenga no kubana neza n’abandi akanakunda kuganira n’abandi akenshi abagira inama ikindi ntajya acika intege. Ngiyi intero ye mu rurimi rw’igifaransa akunda gukoresha agira ati: "qui veux qui peut, jamais ne dis pas je laisse tomber”.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego