Bang Media

Reba Video

Shakisha

U Bwongereza : Gucana inyuma kw’abashakanye ntikiri impamvu ikomeye yo gutandukana

Nyuma y’uko umubare w’abashakanye bagenda barushaho gutandukana(divorce) hirya no hino ku isi byatumye mu gihugu cy’u Bwongereza hakorwa ubushakashatsi bugamije kureba impamvu nyamukuru itera abashakanye gucana umubano kugeza ubwo buri wese anyura iye nzira, bagatandukana nyamara bari barahisemo kurambana.

Mu gihe kigera ku myaka umunani abashakashatsi bo mu gihugu cy’u Bwongereza bamaze bareba impamvu itera abashakanye basanze gucana inyuma kw’abashakanye ariyo mpamvu nyamukuru yo guhitamo gutandukana hagati y’abashakanye.

Nyamara ariko nyuma y’iminsi mike ishize aba bashakashatsi batunguwe n’uko gucana inyuma kw’abashakanye n’ubwo byiyongereye bitakiri impamvu ituma abantu bahitamo gutandukana, ahubwo baza gusanga muri iki gihe impamvu itera ababana gutandukana ari uguhararukwana buri wese akumva atagikunze undi gusa ibi bigatuma bafata icyemezo cyo kureka inzira bari bafatanyije bagatandukana nta yindi mpamvu ibyihishe inyuma uretse kumva umwe atagikunze undi.

Iyi ikaba ari nayo mpamvu ishingiraho n’abantu bamwe bemeza ko benshi mu batandukana muri ibi bihe babikora mu buryo abantu batakekaga ndetse buri ruhande ku batandukanye ntirutangaze impamvu yaruteye guhitamo gutandukana gusa bikorwa nk’ibintu byoroshye ugereranyije n’amwe mu mateka akomeye baba baranyuzemo abantu bakekaga ko yaba imvano yo gutandukana nyamara ariko bakabirenga ahubwo bagahitamo gutandukana mu bihe bituje ababazi batakekaga.

Mu bushakashatsi bushya buheruka gushyirwa ahagaragara bwagaragaje ko aba bana babasha kwihanganira gucibwa inyuma n’abo bashakanye kurenza uko bashobora kwihanganira kutagaragarizwa urukundo n’ibimenyetso byarwo hagati yabo, Christine Northam umujyanama w’abashyingiranwe yasobanuye ko muri ibi bihe abashyingiranwe barambirwa vuba kubwirana ko bakundana nyamara nta kimenyetso kibigaragaza kabone n’ubwo babana mu budahemuka ariko nta kibatsi cy’urukundo kigaragara mu mibanire yabo.

Mu bindi byagaragaye mu bitera abashyingiranwe guca ukubiri mu buryo bukomeye harimo ibibazo biterwa n’amafaranga ku mpande zombi birimo ibura ryayo, imikoreshereze yayo itavugwaho rumwe n’ibindi.

via 7 sur 7.be

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego