Bang Media

Shakisha

Uburyo 25 butandukanye ushobora kwambaramo furari

Furari (foulard/scarf), ni igitambaro cyoroshye, cyambarwa nk’umwambaro ufasha nyir’ukuwambara muri gahunda yo kuberwa (accessoire de mode) ; iki gitambaro cyambarwa ku ijosi cyangwa se ku mutwe hagamijwe kwirinda imbeho, ivumbi, izuba, cyangwa se umuyaga.

Furari itandukanye na echarpe kuko echarpe yo ni igitambaro gikomeye cyambarwa gusa hagamijwe kwirinda imbeho, igakoreshwa cyane mu bihugu bikunze kugira ibihe by’ubukonje bukabije.

Mu Rwanda iki gitambaro kimaze igihe kirekire cyambarwa ariko cyatangiye kwambarwa mu bigezweho guhera muri 2007-2008. Mu mpera za 2008 ni bwo hadutse furari zikozwe mu buryo bwa karo-karo(careaux-careaux), zamenyekanye ku izina ry’ibiremba. Izi furari zarambawe karahava ndetse na n’ubu ziracyambarwa n’ubwo bitakiri cyane nko mu myaka ishize.

Ni muri urwo rwego kandi abakobwa benshi basigaye bitabira kugura udutambaro dusa n’utwo abakecuru bajyaga batega mu mutwe kera ; ariko iyo twambawe n’abakiri bato usanga badufunze mu bundi buryo ukabona ari udutambaro tudasanzwe. Bivuga rero ko aka gatambaro kaba keza bitewe n’uburyo wagafunzemo.

Kwambara furari bisaba ubuhanga mu kujyanisha, ndetse bikagira uburyo bwinshi bikorwamo bitewe n’umwenda uyambariyeho. Hari uburyo butandukanye ariko muri iyi nkuru turabagezaho uburyo 25 butandukanye, twifashishije video dukesha urubuga rwa 7sur 7.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment