Bang Media

Shakisha

Uburyo 4 Umuntu Atakazamo Igihe

- Kutagira icyo ukora na mba

- Gukora icyo utagomba gukora ;

- Gukora icyo umutima ukubuza

- Kwimurira ejo icyo wagombye gutunganya uyu munsi ;

Tumaze kumenyera imvugo ngo “Time wasted never comes back”, cyangwa se “Time is money” iyi ikaba ikoreshwa ahanini mu guhwitura abantu ngo boye kwangiza umwanya wabo, aho agaciro k’igihe kagereranywa mu buryo bw’amafaranga.

Bene izi mvugo zerekana akamaro ko kubaha no gukoresha neza igihe, nyamara hari bamwe batabikozwa bitwaza ko “igihe atari cyo kibagenga ahubwo aribo bakigenga.” Buri wese ufite bene iyo myumvire imuhesha isura mbi, we, umuryango we ndetse icyo kinegu kikaba cyakwira no ku mugabane wose (African time).

Igihe rero gitakazwa mu buryo butandukanye, bukaba bubumbatiwe n’ingingo enye ziribusobanurwe muri iyi nyandiko.

1. Kutagira icyo ukora na mba

Umuntu ni ikiremwa gifite ubwonko bufite ubushobozi bwo gusesengura ndetse no guhimba gusumbya ibindi biremwa. Ubu bushobozi butuma umuntu abasha gukora ibintu bitandukanya mu mwanya umwe kandi ntihagire icyangirika.

Iyo wiryamiye cyangwa ukiyicarira ntacyo ukora uba upfusha ubusa ubwenge bwawe ari nako utakaza umwanya wawe, kuko byanze bikunze hari icyo uba ugomba gukora ariko ukacyirengagiza.

Kwiberaho ntacyo ukora ntabwo byakwitirirwa kuruhuka kuko burya haruhuka uwakoze kandi nabyo ni ingenzi.


2. Gukora icyo utagombaga gukora

Ushobora kubyuka ugatondekanya gahunda zawe z’umunsi wenda uti : "ngiye gukora sports, njye ku isoko nyuma njye gusura abantu". Nuko ugakora sports, ukajya ku isoko ubundi gusura abantu ukabyihorera ukabisimbuza kujya kwiga. Iyo uhinduye gahunda nta mpamvu igaragara ibiguteye uba utakaje umwanya wawe kuko uba uyikoze atari igihe cyayo.


3. Gukora icyo umutima ukubuza

Igihe cyose ugiye gukora ikintu umutima ukakubuza ariko ukanga ukagikora, nta nyungu cyangwa ibyishimo birambye ukuramo kuko iteka umutima ukubuza ikidakwiye. Nta kabuza rero uba utakaje umwanya kuko haba hari ikindi wakora kikubaka cyangwa se kikubaka abandi.


4. Kwimurira ejo icyo wagombye gutunganya uyu munsi

Kuba hari icyo wateganyaga gukora muri uyu mwanya nuko ukaguma wibwira ngo uraba ugikora bikageraho “ndaba ngikora” ihinduka “nzaba ngikora” ; ni umuco mubi utari ukwiye kuranga “uwitwa umuntu” wese. Iyo urebye nabi biba karande bikadindiza ibikorwa byawe ntugire icyo ugeraho.

Ntibikwiye na gato kwimurira ejo icyo watunganya uyu mwanya kuko uba utazi uko ejo hazaramuka. Biba byiza iyo igikorwa cyose uko kingana kose gikorwa mu mwanya wayo kuko birinda ubunebwe bikanatanga agahenge.

Ngubwo bumwe mu buryo dutakazamo umwanya, ni uburyo bugaragara ko bworoshye gukosora nyamara kuri bamwe bwabaye ingeso. Burya ik’ingenzi ni ukubaha igihe cyawe ukubaha n’icya mugenzi wawe kuko igihe ni byose !

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment