Bang Media

Shakisha

Uburyo 5 wanezeza umugabo wawe hatabayeho imibonano mpuzabitsina

Akenshi iyo umugore avuze ko yifuza inama zamufasha guhora anezeza umutware we, abamugira inama bakunze kwihutira kumubwira ko agomba guhora ashaka udushya ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Mu by’ukuri iyi nama baba bamugiriye si ikinyoma, ariko ubwayo ntiyihagije, iba ikeneye ibindi byakuzuzanya. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu by’ingenzi umugore wifuza kunezeza umugabo we akwiye kwitwararika mu gihe ashaka kubaka rugakomera nk’uko tubikesha urubuga rwa Modern Ghana.

1. Jya ugaragaza ko wakiriye neza ibitekerezo bye : Abagabo benshi ntibakunda kubwira abagore babo ibyo bateganya bijyanye n’imishinga kuko akenshi usanga abagore badakunze kubyakira neza. Aha ni naho abagabo benshi bahera bakora gahunda zabo mu ibanga, bagashimishwa no kwereka umugore umusaruro mwiza. Umugore wakira neza ibitekerezo by’umugabo we rero aba ari ntagereranywa, umugabo aramushima ; gusa ariko ibi ntibivuze ko wowe mugore ugomba kwemera ibintu byose umugabo wawe akubwiye, kabone n’ubwo waba utabyishimiye.

Urubuga rwa Modern Ghana dukesha iyi nkuru ruvuga ko umugore agomba guhora afite ibitekerezo bishobora gufasha umugabo kongera ibitekerezo, ndetse ukamufasha no kumwereka uburyo yabyitwaramo bikamuteza imbere mu buryo butandukanye.

2. Jya umuhamagara kuri telefoni ku manywa, umubaze ifunguro yifuza gufata ku mugoroba (dinner) : Ashobora kudahita aguha igisubizo ako kanya, ariko biba byiza iyo umuhaye akanya akabitekereho hanyuma ukaza kongera ukamuhamagara. Namara kukubwira icyo yifuza ko mwategura, ujye ugerageza utahe kare (niba ufite akazi), maze ujye mu gikoni uteke neza ku buryo umutware wawe naramuka afashe iryo funguro atazongera kwifuza kurya muri za resitora ngo atahe yahaze atanareba mu masorori yawe ! Iyo ukorera umugabo wawe ibi bimutera kumva afite uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka mu rugo rwanyu.

3. Mujye mugira umwanya wo kwishimana mu bikorwa bitandukanye bihuza umuryango nko kujyana guhaha ibikoresho bitandukanye byo mu rugo (imyambaro, imitako, …) cyangwa se mujyane gukina imikino itandukanye mu rwego rwa siporo. Abagore benshi ntibakunze kwibona mu bikorwa bya siporo kandi nyamara biba bikenewe yaba mu kurengera ubuzima bwabo, ndetse no kurengera imibanire yabo !

4. Mu gihe umugabo wawe yiriwe mu rugo, ari mu turimo dutandukanye jya unyuzamo umuzanire icyo kunywa cyangwa se icyo kurya cyoroheje (snacks). Abagabo benshi iyo biriwe mu rugo baba bafite imirimo ya kigabo bahugiyemo ; iyo rero unyujijemo ukaza ukamwegera, ukamubwira ko ibyo arimo ari byiza, ukamutera akanyabugabo, bituma yumva ko ashyigikiwe kandi akunzwe koko.

5. Biba byiza cyane iyo ufashe umwanya ukamugurira umwambaro mushya atabizi, ariko ukitwararika kumenya ko uwo mwambaro uri bumukwire koko. Ntako biba bisa nk’iyo agiye mu nshuti ze yambaye umwenda waguzwe nawe bakamubwira ko yambaye neza.

Byaba byiza kuri izi nama wongeyeho gukoresha urutonde rw’indirimbo (CD cyangwa DVD) akunda cyangwa se ashobora gukunda ; iyo afite imodoka agakora ingendo ze yumva umuziki yahawe n’umukunzi bimugwa neza. Aha ntitwakwirengagiza ko abagabo bose batagira imodoka kandi n’abatazifite bakeneye kwishima no kwitabwaho. Iyo rero umugabo wawe adafite ubushobozi bwo gutunga iyi modoka, ushobora no gufata ya CD cyangwa DVD ukayimucurangira mu rugo.

Mu gusoza, abashakashatsi bagira abagore inama yo kujya bagira uruhare mu biganiro byerekeranye na siporo kuko abagabo benshi babikunda. Niba afite ikipe afana, nawe ugomba kuyifana kugirango habeho guhuza hagati yanyu.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment