Bang Media

Shakisha

Uburyo Abantu Bavunamo Abandi mu Buzima

Mu buzima bwacu bwa buri munsi, duhura n’abantu batandukanye. Hari abatwifuriza neza n’abatwifuriza nabi ; hari abaturyohereza, hari n’abatubihiriza. Aba babishya rero nibo tugiye kwibandaho.

Mu gitabo cye ‘ les prodigieuses victories de la pschologie moderne’, umugabo Pierre DACO ashyira abantu bavuna abandi ( les personnes epuisantes) mu ngeri nyinshi, ngo ariko icyo bose bahuriraho ni ugukunda kuganza abandi (dominer). Abo bantu avuga ni abikanyiza, abanyagitugu, abaruhanya basaba byinshi (trop exigeants), abivumbura,abafuha, abangana n’abakekana amababa…

Ikindi kibi cy’aba bantu kandi ngo ni uko bamwe muri bo uzasanga bahisha izi ngeso mu gushaka gufasha abandi nk’uko turi buze kubibona. Abandi ngo bahora bigize nk’abababaye, kugirango uhore ubitayeho cyangwa ntubangire icyo bagukeneyeho.

Abantu ngo bahura na ba kirushya aba ngo bahora bahangayitse, bananiwe bikomeye mu mutwe kubera guhora ku nkeke. Abandi ngo ntibashobora kuvamo abantu bakuru bahamye, bahora bikanga ko icyo bari bukore cyose kiri bugawe na babandi babagize ingaruzwamuheto. Bararakara, bakivumbura, bakabura icyo bakora.

Bamwe mu bantu bavuna abandi

Uwikanyiza byeruye : uyu ni umuntu utita ku byo abandi batekereza, akabashyira hasi pe ! Ni umuntu uryoherwa no gutegeka, kuko yumva bimuhaye umutekano ; ntiyemera rero umuvugiramo. Asaba byose, nta na kimwe atanga.

Ahari aho hari abakwibeshya ko uyu muntu aba afite imbaraga nyinshi n’ubushobozi, ngo ariko siko bimeze. Kuba akunda kwibasira abandi ni uko aba yumva natabikora, bo bari bumwibasire. Ikindi ngo ni uko ugushaka ko ibintu byose bikorwa byamushingiraho, aba atari uwundi mwete, kuko nawo ntawo aba yifitiye. Yerekana umwete kugira ngo mubone ko ashoboye, kandi byahe byokajya.

Uwikanyiza yitwaje gufashanya : ibi cyane ngo bikunze kugaragara ku babyeyi. Aba akenshi bavuna abana babo bitwaje ko babakunze bashaka kubafasha. Aba kandi ntibajya bamenya ko abana babo bakuze, bakomeza kubafata nk’ibitambambuga.

Ibi bikunze cyane cyane kugaragara ku bahungu na ba nyina. Umusore cyangwa umugabo w’igikwerere aragenda akaba ingaruzwamuheto ya nyina pe ! Ugasanga umuntu ntazigera aba umugabo na rimwe kuko ibyemezo bikomeye mu buzima bifatwa na nyina : niwe umuhitiramo incuti, fiyanse, ibyo arya, uko yambara n’ibindi. Ibi ngo ni nabyo bituma abasore bamwe bakura nta personality bafite, bikabaviramo kuba aba homosexuels ( gay).

Ngo igituma umuntu wikanyiza aramba mu gitugu cye ngo biterwa n’uko abo yikanyizaho bamwakira. Abakozi bahora muri ndiyo bwana ku mukoresha wabo ubahoza ku nkeke, ngo baba bamworora. Ikindi giteza imbere abikanyiza ngo ni kirazira. Iyo umubyeyi yikanyije, umwana nta burenganzira na buke aba afite bwo kumwigobotora ngo hato adafatwa nka wa wundi bavura ijisho akaribakanurira.

Bamwe mu bantu b’ibihangange nabo bagiye bahura n’ibibazo byo kuvunwa n’abitwazaga ko babakunda.Urugero ni nka Michael Jackson waruhijwe na se wikanyiza cyane, kuva akiri umwana. Ibi byamuteye ihahamuka ubuzima bwe bwose ku buryo hari n’abavuga ko biri mu byatumye ashinjwa gukunda abana cyane ; hari n’abavuga ko byanatumye ahindura uruhu kubera kwanga ubwirabura bwa se.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment