Bang Media

Reba Video

Shakisha

Uburyo bwo Kuganiriza Umukobwa Ujijutse

Abahungu akenshi bakunze gufata abakobwa nk’abantu badakunda kuganira ibintu bikomeje (serious/sérieux). Ibi rero bikaba ari ukwibeshya kuko abakobwa, cyane cyane abasomye cyane-abo bita mu gifaransa intello-baba bashaka umuntu ubabwira ibyubaka ubwonko bwabo.

Byumvikane ko abakobwa bose biga atariko ari intello ; intello kandi si umukobwa wirirwa mu ishuri gusa ahubwo ni umenya no kwishakishiriza, agasoma ibitabo,akajya kuri internet atajyanywe na mail gusa, akanareba films (atari iziri romantique gusa). Ni umukobwa uba ufite amashyushyu yo kumenya ibintu bishya, bityo akaba aba akeneye uwo bungurana ibitekerezo byubaka. Kuki uyu muntu ataba wowe se musore ?

Hagati aho ariko aba ni abakobwa batorohera buri wese kuko ibyo uvuze byose babishyira ku munzani bakanabicisha mu kayunguruzo k’umutwe wabo. Ashobora gusanga ibitekerezo byawe ari zahabu,kimwe n’uko yasanga bifite agaciro nka k’isarabwayi...ni ngombwa rero kwita kubyo umubwira ariko nanone ntukabye cyane .


Hari abahungu bahura n’abakobwa nk’aba bagatangira kwivugisha indimi batazi neza, bakavuga n’ibyo batazi. Aho kwinyuramo rero, gerageza wiyizere ; iyerekane uko uri kuko burya buri muntu aba afite ibyo arusha undi. Muganirize ku bintu wabonye bikagutangaza n’ibyo urota kuzakora mu buzima bwawe. Mubaze ibyo akunda, ku muryango we n’icyo yumva yifuza kuzaba cyo.

Ngo ikindi abakobwa nkaba badakunda ni umuntu ubashimagiza buri gihe. N’ubwo hari abakobwa bakunda abababeshyabeshya, aba intello bo reka da ! Kubwira umuntu nk’uyu ngo “uri mwiza”cyangwa “uzi ubwenge” bishobora gutuma yumva ko umenyeranye n’abatabuzi agacaho.

Hari igihe uganira n’umukobwa intello bigacamo kugera n’aho mutangira gusohokana. Mujyane ahantu atamenyereye kuko kubona ibintu bishya we abifata nko kwiyungura ubwenge.

Ibi ariko si ihame, biterwa na buri muntu ; kora ibyo wumva bikurimo ariko wirinde ibintu bimwe na bimwe byavuzwe haruguru.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego