Bang Media

Shakisha

Uburyo bwo kurinda Umwana Gufatwa KU Ngufu

Ababyeyi benshi ntibajya batekereza kurinda abana babo gufatwa ku ngufu. Bumva gufata ku ngufu ari ibintu bishobora kuba ku bana b’abandi gusa. Barabyumva cyangwa bakabisoma mu binyamakuru bagaterera agati mu ryinyo. Bakazamenya ko bishoboka byababayeho. Muri iyi nkuru umwanditse Bangambiki arakwereka uburyo ushobora kurinda umwana wawe ntafatwe ku ngufu.

1. Umwanzi ntaba kure : Ababyeyi batekereza ko umuntu ushobora kubafatira umwana ku ngufu ari ikirara cyangwa ingegera cyangwa umunyamahanga wa kure. Nubwo ari ukuri, 90% y’ abangiza abana akenshi arabasanganywe n’abana, aba ari umuntu umwana azi kandi yizeye. Bishobora kugutangaza ko umuntu wiyubashye, bigaragara ko agukundira umwana nk’umuturanyi, umwarimu,umuganga, umuntu umufasha gukora imyitozo, cyangwa uwo bafitanye isano mu muryango ashobora kwifuza guhuza igitsina n’umwana wawe ataragera mu kigero cyabyo. Simvuze ngo utangire ukeke abantu bose ko bashaka akana kawe, ariko ababikora ni nk’aba. Gusa ugomba kumenya kurinda umwana wawe.

2. Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya:jya witondera umuntu mukuru utangira kwita ku mwana wawe, amugurira utuntu kandi yifuza akenshi kujyana na we bari bonyine. Hari uwabikora adafite umugambi mubi, nyamara uku ni ko abana benshi bafatwa ku ngufu. Ntukarekere umwana mwarimu umusobanurira amasomo mu rugo ngo wigire mu isoko ! Jya uguma aho kandi ubamenyeshe ko igihe cyose ushobora kuza muri salle barimo.

Byagaragara nk’aho ukurikirana abana cyane, nyamara ni byiza kwirinda indwara kuruta kuyivura.

3. Kurikirana ibyo umwana wawe akora : menya imikino ye, uko yitwara ku ishuri, inshuti ze n’ibyo bakorana. Umushakashatsi mu byerekeranye n’abana bafatwa ku ngufu avuga ko abenshi mu bana bafatwa ku ngufu biba byoroshye ko barindwa b’ababyeyi ariko ababyeyi nta cyo bakora. Umugabo ubu uri muri gereza kubera gufata ku ngufu avuga ko ababyeyi aribo babashyira abana babo mu ntoki. Baborohereza uburyo bahura nabo.

4. Umva umwana wawe : Ababyeyi benshi basuzugura ibitekerezo by’abana babo. Ni yo mpamvu abana badakunze no kuvuga abafashe ku ngufu. Ufata ku ngufu abwira umwana ati "Nubivuga iwanyu ntibazabyemera". Akenshi koko ni ko bigenda.

Menya kuganiriza umwana, kandi umufashe gushira ubwoba bwo kukubwira ibyo atekereza. Nakwemerera ko ajya akina n’umuntu mukuru umubaze ubwoko bw’imikino bajya bakina ; nakwemererera ko umuntu mukuru ajya amukoraho, umubaze aho akunze kumukora.

5. Igisha umwana wawe iby’igitsina : umunyururu ufunze azira ibyo gufata ku ngufu yagize ati "Biranyorohera cyane kugusha umwana udafite icyo azi ku by’igitsina." Umwana udafite icyo azi ku by’igitsina ashukwa mu buryo bworoshye kuko aba uwo muntu nk’inshuti idafite icyo imugamijeho.

Ariko ntibyoroshye kwigisha umwana iby’igitsina. Hari n’igihe umwana ubwe aba afite isoni zo kumva umubyeyi amubwira ibyo bintu. Umuco ni ko umeze. Ariko ugomba guhaguruka, ugafata iya mbere. Isoni zirisha uburozi. Ushobora gutangirira ku bice by’umubiri muri rusange umubwira uko byitwa. Wagera ku myanya y’ibitsina nturye iminwa cyangwa ngo ubihe amazina ya cyana bityo ukamwereka ko amazina y’ibitsina ari amazina nk’andi umuntu atagomba kubitindaho.Imboro ukayita imboro, ntuyite akanungu cyangwa ako banyarisha...

Ugomba kubwira umwana ko igitsina cye ari igice spécial cy’ubwiherero, nta muntu n’umwe wemerewe kugikoraho no kugikinisha yaba papa, mama, ndetse na muganga keretse kirwaye. Ukamubwira ko agomba kukubwira uwo ari we wese uzamukora aho hantu akamubabaza cyangwa bikamubuza amahoro. Ugomba kubwira umwana ko hanze aha hari abantu baba bifuza gukora ku gitsina cye kuko bo bibashimisha ariko we bimubabaza. Ntabwo ari ugutera umwana ubwoba, ahubwo ni ukumuha ubumenyi bwamugirira akamaro.

6. Kubaha ni iki ? Ugomba kumenyesha umwana ko atagomba kubaha abantu bakuru bose ibyo bavuze byose, n’ubwo byaba binyuranye n’ibyo wababwiye. Ntugomba kumvisha umwana ko agomba kubaha abantu bakuru bose igihe cyose. Uhiga umwana wo gufata ku ngufu biramworohera iyo asanze umwana yubaha abantu bose ndetse n’abo atazi.

7. Uhishira umwanzi akakumaraho abana. Sobanurira umwana ko nta banga agomba kugirana n’uwo ari we wese adashobora kukubwira. Mwumvishe ko urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya.

Ugomba guhora uganiriza umwana ikibazo cyo kwirinda gufatwa ku ngufu kugeza ubwo abyumviye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment