Bang Media

Reba Video

Shakisha

Uburyo bwo Kwirinda Abatekamutwe Kuri Internet

Umugore w’imyaka 56 uba muri leta ya Queensland muri Ositarariya,yatangiye gucudika n’umugabo yibwiraga ko ari injeniyeri w’umwongereza,bakajya bahurira kuri interineti. Amaze k’Umwoherereza amadorari y’abanyamerika 47,000$,nibwo yamenye ko burya yashyikiranaga n’umutekamutwe w’umunya Nijeriya w’imyaka 27 .

IKIBABAJE ni uko abatekamutwe babaye benshi kuri interineti. Hari ikinyamakuru cyasohoye ingingo yavugaga uko byari byifashe kuri interineti muri 2010,kigira kiti: ”interineti ikomeje kubonekaho ibintu byinshi biteje akaga,kuburyo abayikoresha bahatakariza amafaranga abarirwa muri za miriyari. Mu mwaka ushize,umubare w’abantu bibasirwa na virusi za oridinateri wariyongereye, ugera kuri 40 ku ijana by’ingo zo muri Amerika zikoresha interineti.

Abagize imiryango bagaragaje ibibazo bitandukanye bahuye nabyo”(consumer Reports). Mbere yo kureba icyo twakora ngo twirinde gushukwa,reka tubanze dusuzume bumwe mu buryo abo bagizi ba nabi bakoresha.
BABIGENZA BATE?
Abatekamutwe bakunda kwifashisha ubutumwa bwo kuri interineti, kugirango bashuke abayikoresha. Akenshi ubwo butumwa bwitwa “ubutumwa bw’icyambo”(spam)Kimwe n’icyambo bakoresha baroba, abatekamutwe bakoresha ubwo butumwa, basaba abantu kubaha ijambo ryabo ry’ibanga, nomero za konti yo muri banki, nimero y’ ikarita bakoresha bahaha(credit card).

Basaba abo bantu kohereza ayo makuru ku miyoboro ya interineti usa naho wemewe,kandi mubyukuri ari baringa. Abo batekamitwe bashobora kumenya aderesi yawe yo kuri interineti, bakoresheje porogramu ya orudinateri ishakisha aderesi z’abantu.

Bumwe muri ubwo butumwa bw’icyambo bushobora kugera kuntego yabwo, kabone niyo utatanga amakuru yawe bwite. Gufungura aderesi yawe yo kuri interineti byonyine, bishobora gutuma byonyine porogaramu y’intasi itangira gukora. Porogaramu nk’izo,zishobora kwiba ibintu byose ukorera kuri oridinateri yawe. Zimwe muri zo zibika inyuguti zo kuri oridinateri wakanzeho,kugirango zibashe kwiba ijambo ryawe ry’ibanga cyangwa zibe andi makuru yawe bwite. Izindi porogaramu zikohereza ku muyoboro y’abatekamutwe. None se wakora iki ngo ubirinde?

ICYO WAKORA



Jya wirinda ubutumwa bugusaba kujya ku miyoboro ya interineti ikemangwa. Urugero,hari igihe abatekamutwe bakoresha porogramu yihariye(Trojan),maze bakinjira muri orudinateri uriho ukoreraho,bakavanaho amakuru yawe bwite kandi utabizi. Nanone abatekamutwe bashobora kujya ku miyoboro ihuza abantu benshi nka fesibuku, tuwita,tageti,hifayivu,…,imiyoboro ya poronogarafiya n’indi ishobora kuvanwaho porogaramu za orudinateri ziturutse ahantu hatazwi,maze bakiba amakuru bakoresheje porogaramu z’intasi.Nanone kandi,ujye wirinda gusubiza ubutumwa bukwizeza ibintu ubona ko bidashoboka.

Ushobora kuba warabonye ubutumwa bwo kuri interinet buvuga buti”orudinateri yawe ifite ikibazo. Kanda hano kugirango urinde orudinateri yawe,”cyangwa”niba wifuza amafoto y’ubuntu kanda hano. ”Gukanda aho hantu,bishobora gutuma porogaramu y’intasi itangira gukora.

Mugihe uzaba ushakisha akazi kuri interineti,uzabe maso cyane.Abatekamutwe bifashisha imirongo ya interineti ya baringa,kugirango bakusanye icyo bita amafaranga yo kwiyandikisha,n’andi makuru arebana n’umutungo w’abantu.

Abo bajura basigaye bakoresha ubuhanga buhanitse,ku buryo bashobora no kubona amakuru ari muri orudinateri z’amasosiyete cyangwa z’ibigo by’imari,bakayiba batavuye aho bari. Muri Mutarama 2007,abo bagizi ba nabi bashoboye kugera ku makuru y’iduka rinini cyane ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,maze bajyana amakuru y’abakiriya baryo babarirwa kuri miriyoni imwe n’igice. Muri iki gihe,hari amasoko atemewe yo ku miyoboro ya interineti,aho abakozi b’abahemu n’abatekamutwe bagurishiriza amakuru bibye ajyanye n’amakarita bakoresha bahaha,bakagurisha n’imyirondoro yuzuye y’abantu.

KUGIRA NGO WIRINDE GUSHUKWA N’ABATEKAMUTWE,UZAKORE IBI BIKURIKIRA.

1.Buri gihe ujye ureba ko porogaramu ibuza abantu kwinjira muri orudinateri yawe batabiherewe uburenganzira,ifunguye.Nanone,ujye ugenzura ko porogaramu ziri muri orudinateri yawe zihuje n’igihe.Izirwanya Virusi,…

2.Ujye uhora ubika ibintu biri kuri orudinateri yawe ahantu hizewe.

3.Ujye ushyira mu gaciro.Ntukihutire kwemera ikintu cyose usanze kuri interineti. Mu migani 14:15 Bibiriya irabivuga ngo”Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe,ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”

4.Irinde umururumba(Luka 12:15).Ujye wirinda ibintu byo kuri interineti by’ubuntu,cyangwa imiyoboro igurisha ibintu kuri make cyane.Ubutumwa ubona bushobora kuba ari ubutumwa bw’icyambo.

5.Ujye witondera ubutumwa woherejwe utabusabye cyangwa ubutumwa bwizana,cyane cyane mu gihe ubona bukohereza ku yindi miyoboro cyangwa bugusaba gutanga amakuru yawe.Urugero nko kugenzura ijambo ryawe ry’ibanga.

6.Ujye ukoresha ijambo ry’ibanga abandi badashobora kumenya mu buryo bworoshye,kandi ujye urihindura igihe runaka.Ntugakoreshe ijambo rimwe ry’ibanga ahantu hatandukanye.

7.Numero y’ikarita ukoresha uhaha cyangwa amakuru ahereranye na konti yawe, ujye ubyohereza kumirongo ya interineti izwi kandi ibika neza amakuru uyihaye.

8.Ujye wandika neza aderesi zawe zo kuri interineti,cyane cyane izirebana n’ibigo by’imari.Ikosa rimwe rishobora gutuma ubutumwa bwawe bujya ku miyoboro y’abatekamutwe.

9.Ujye uhora ugenzura ubyitondeye amakuru arebana n’uko wakoresheje ikarita ukoresha uhaha hamwe n’inyandiko woherezwa na banki ubitsamo.Mugihe ubonye amafaranga yabikujwe cyangwa agashyirwa kuri konti yawe utabizi,ujye uhita ubimenyesha banki.

10.Ujye uba maso mu gihe ukoresha interineti yohereza ubutumwa itabunyujije mu nsinga kandi umutekano wayo ukaba utizewe.Abajura bashobora kwiba amakuru akwerekeye,bakayohereza ku miyoboro y’abatekamutwe.

12.Mu gihe ubonye ikibazo kigira kiti”ese tukubikire ijambo ry’ibanga?,”ujye usubiza uti”Oya”.Hari (porogaramu Trojan)twavuze haruguru zishobora guhita ziba amagambo y’ibanga yose wabitse.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego