Bang Media

Shakisha

Ubushakashatsi ku ndwara y'ubuhumyi

Abashakashatsi bo mu kigo kitwa Institute of Genetic Medicine cyo muri Leta ya Los Angeles ho muri USA bavumbuye ubwoko bw'ikimera bivugwa ko gifite ubushobozi bwo gutanga umuti w'ubuhumyi. Ibi ni nyuma y'aho iki kimera gisanganywe ubwoko bwa poroteyine igira impinduka ku bice by'ijisho bikorana n'urumuri.

Nkuko bitangazwa na Alan Horsager, uhagarariye ubu bushakashatsi, ikigamijwe kugeza ubu ni ukuvumbura umuti urembye ku ndwara y'ubuhumyi.

Kuri ubu ubushakashatsi bumaze gukorwa ku nyamaswa zimwe na zimwe nk'imbeba buratanga ikizere ko uyu muti ushobora kuboneka bitarambiranye: hafashwe imbeba zimwe zari zifite ikibazo cyo kutabona bazishyira muri koridoro nini cyane yijimye nyuma yo guterwa uyu muti uri kugeragezwa, hanyuma nyuma y'amasaha make gusa ziba zibonye aho zisohokera, umwenge muto cyane wahuzaga iyo koridoro n'ahaturuka urumuri. Nyuma y'andi mezi 10 izi mbeba zabashaga kubona neza nta kibazo

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment