Bang Media

Shakisha

Ubushakashatsi:Abagabo benshi bifuza kubyara abana b’igitsina-gabo kurenza uko bashaka abakobwa

Hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe na benshi ku birebana n’imitekerereze y’ababyeyi ku gitsina cy’umwana baba bifuza kubyara, bwagaragaje ko ikigereranyo cy’abagabo benshi baba bifuza kubyara abahungu kurenza uko bifuza abakobwa.

N’ubwo abenshi bashobora kubihakana, byagaragaye ko aba ari ukwigiza nkana kuko mu buryo bw’ibanga baba bafite ku mitima yabo kubyara igitsina-gabo.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’urubuga AskMen, bugakorerwa ku bagabo bagera ku bihumbi 70 bwagaragaje ko abagabo 53% bifuza kubyara abahungu, abandi 33% bagaragaje ko batitaye ku gitsina cy’umwana bazabyara ariko bavuga ko bibaye byiza babyara abahungu.

Abagabo bagaragaje ko baba bifuza kubyara abana b’igitsina-gore ni 14%.

Mu mpamvu zagaragajwe n’ubu bushakashatsi abagabo bashingiraho bifuza kubyara abana b’abahungu kurenza abakobwa, ni uko baba bifuza kuzagira byinshi basangira n’urubyaro rw’abahungu, akenshi abakobwa batajya bitabira birimo gukunda ibijyanye n’umupira w’amaguru, gukanika amamodoka, kugina imikino yo kuri za mudasobwa n’ibindi bikorwa byibandwaho cyane n’igitsina-gabo ; ibi rero bigatuma abagabo bibaza uko bajya basabana n’abana babo b’abakobwa bikabayobera.

Gusa icyiza kurushaho, nk’uko ubwo bushakashatsi bwabigaragaje ni uko iyo umugabo abwiwe n’umufasha we ko atwite, aba atakitaye ku gitsina umugore we atwite ahubwo aba ateganya kwita ku mwana bazabyara igitsina icyo ari cyo cyose.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment