Bang Media

Shakisha

Ubuzima ku isi bwaba bukomoka ku bibuye byagonze isi!

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bamaze kuvumbura ikibuye kizerera mu kirere kifitemo amazi. Ubwo buvumbuzi bukaba butuma abahanga batekereza ko haba hari indi mibumbe yifitemo amazi bityo ubuzima bukaba bushoboka no ku yindi mibumbe igaragiye izuba. Ubwo buvumbuzi bukaba bwarakozwe n’amatsinda abiri y’abahanga mu bumenyi bw’ikirere maze icyo kibuye bavumbuye bakita Cybele 65. Muri icyo kibuye babonye amazi n’ibikomoka kuri carbone, akaba aribyo ibinyabuzima byose bikesha kubaho.

Mu mezi atandatu ashize, abandi bahanga bari babonye ikindi kibuye nacyo gifite ibimenyetso nk’icyo; abahanga bise icyo kibuye Themis 24.

Ibyo bibuye byose bikaba byaravumbuwe mu rugori ruzengurutse imibumbe ya Jupiter na Mars. Bikaba bivugwa ko ubwo buvubuzi buje gutsimbataza ibyavugwaga ko ubuzima ku isi bwaba bwaraturutse ku bibuye bwaje bikagonga isi, maze isi mu kunyunyuza amazi byari byifitemo n’ibikomoko kuri Carbone, ubuzima bugatangira butyo ku isi.

Bifashishije indorerwamo rutura z’ikigo Nasa, abahanga bemeza ko babonye ibintu bisa n’amazi yafatanye kubera ubukonje ariko ntibemeza ko byaba aribyo neza.

Igikomeje kwibazwa kugeza ubu ni inkomoko y’ayo mazi ibyo bibuye byaba bifite. Ese yaba yaratangiranye n’iremwe ry’izuba n’imibumbe irigaragiye ye cyangwa yaba akomoko ahandi? Dutegereze icyo ubuvumbuzi bushya buzatubwira.

Byakuwe kuri yahoo.fr

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment