Bang Media

Shakisha

Ubuzima Ntibuba ku Isi Gusa

Umwe mu bahanga mu by`ubuzima ukora mu kigo cya NASA, Dr Richard Hoover, aratangaza ko yabonye igihamya ko ubuzima butaba ku isi gusa ahubwo ko no kuyindi mibumbe buhari. Ibi yabitangaje nyuma y`ubushakashatsi yakoze kuri rimwe mu mabuye ari ku isi yakomotse ku yindi mibumbe (météorites), nyuma yo kurifata akarijanjagura hanyuma akarisuzuma akoresheje indorerwamo zabugenewe zifite ubushobozi bwa rutura (microscope).

Nkuko abitangaza, yabonyemo ibisigazwa by`utunyabuzima duto cyane (micro organisme) dufitanye ishusho n`utwa hano ku isi.

Imyanzuro yavuye mu bushakashatsi bwe yayishyizwe ahagaragara kuri uyu wagatanu, taliki 4/3/2011, abicishije mu kinyamakuru Cosmology gisanzwe cyandika ku bushakashatsi n` ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya televiziyo Fox yagize ati:" Igitangaje cyane ni uko utwinshi muri utu tunyabuzima dusa cyane n`utwo ku isi. Hari n`utundi tudafite namba icyo umuntu yadusanisha nacyo ku isi. Natweretse abandi bahanga nabo birabayobera."

Yakomeje agira ati:" Ibi byangaragarije ko ubuzima buri n`ahandi hantu henshi hatandukanye, si ku Isi gusa. Ntabeshye, ibi ni ibintu bishya mu bushakashatsi bwo mu kirere, abahanga benshi ntacyo babiziho, abenshi banavuga ari ibintu bidashoboka."

Mu rwego rwo gusuzuma ibyavuye mu bushakashatsi bwa Dr Richard Hoover, umuyobozi mukuru w`ikinyamakuru Cosmology yafashe imyanzuro yihariye, nyuma y`aho abandi bahanga bakwennye ubu bushakashatsi. Abahanga ijana bose bakaba batumiwe kugirango nabo babanze bafate imyanzuro ndakuka ku bushakashatsi bwa Dr Hoover. Ibizava mu nyigo y`aba bahanga ijana bikaba biteganyijwe kuzashyirwa ahagaragara hagati y`italiki 7 na 10 z`uku kwezi.
Umuyobozi mukuru wa Cosmology akaba yatoranyije abandi bahanga ijana kugirango bige kuri ubu buvumbuzi bwa Dr Hoover. Biteganyijwe ko imyanzuro yabo izashyirwa ahagaragara hagati y`italiki ya 7 n`iya 10 z`uku kwezi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment