Bang Media

Shakisha

Uko Wabigenza Ute Uhuye n'Umukobwa Wataye Umutwe

Igikunze kugaragara muri iyi minsi ni uko hari abakobwa bitwara nabi, ugasanga kandi bagiriye inama inshuti zabo ngo zitware nkabo. Ugasanga niba afite shuga dadi (sugar daddy) ari kubwira bagenzi be ngo nabo bashake abagabo bakize bo kurya amafaranga, cyangwa niba akora uburaya agakuramo iritubutse akabigiramo inama bagenzi be ngo birabakura mu bukene.

Hari abumva ko umukobwa ugezweho ari uzi gukura amenyo, akabona amafaranga atakoreye, akitwara nabi muri sosiyete, atitaye kucyo abandi bamuvugaho cyangwa uko bamubona, akanywa inzoga zihenze gusa kandi wenda atanazishoboye, yarangiza agataha bitinze ngo kuko atari inkoko, ugize icyo avuga akamusubiza ati “ kuki abahungu bo bataha bitinze ?”

Hari uwavuga ko ari ukwibasira abakobwa bose, cyangwa iki, ariko aha navuga ko atari kuri bose, n’ubwo umukobwa aba umwe agatukisha bose. Ikibabaje nuko abakobwa bitwara nabi aribo bagaragara kandi bagashyirwa imbere nk’abazi kubaho, bari cool, basobanutse (iri jambo rirakomeye ntiryakavuzwe ku bantu nkabo), mu gihe abitonda bakirinda ikibi bo ntawe ubamenya, ugasanga ahubwo barafatwa nk’abatiyoroshya, abatazi ibigezweho cyangwa abafite ama codes.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment