Bang Media

Shakisha

Umubumbe wa Mars ukomeje gukorwa ho ubushakashatsi

Abahanga mu by`ikirere ubu baratangaza ko hari gukorwa ubushakashatsi ku buryo bwo gukandagiza ikirenge ku mubumbe wa Mars ,mu birometero amamiliyoni n`amamiliyoni uvuye ku isi.Uyu mushinga wo kujyana umuntu kuri Mars ukaba warabatijwe Mars 500.

Ibigo bibiri biri gukora kuri uyu mushinga ni European Space Agency (Esa) na Institute of Biomedical Problems (IMBP), Ibihugu biri muri uwo mushinga ni bitatu :U Burissia,U Buchinwa,n`u Butaliyani.

Ni muri uru rwego kandi haremwe ahantu hadasanzwe,abahanga bavuga ko hasa na Mars hiswe umubumbe utukura ,mu gusanisha n`ishusho ya Mars nk`uko igaragara ku mafoto yafashwe n`ibyogajuru. Umurusiya Alexander Smoleevskiy n`umutaliyani Diego Urbina n`abandi bagabo bane bakaba bamaze amezi umunani bafungiranye muri iyo nzu y`icyuma yabugenewe mu rwego rwo gutozwa kuba mu cyogajuru igihe kirekire gishoboka ,impamvu nta yindii ni uko kujya kuri Mars bitwara igihe kirekire nk`uko bikomeza bitangazwa n`abo bahanga.

Smoleevskiy na Urbina bakaba barakandagiye kuri uyu mubumbe –mukorano kuri uyu wagatandatu,taliki 12/2/2011.
Mu magambo ye, Vitaly Davydov,umukuru w`ikigo cy`abarusiya gishinzwe ingendo zo mu kirere akaba yaratangaje ko gahunda zose zagenze neza nk`uko Intego nyamukuru z`iri gerageza zikubiyemo:kunguka ubumenyi buhagije haba mu mutwe (pshycologically) no ku mubiri(physically) mu rwego rwo gutegura urugendo rwa nyarwo,kugerageza itumanaho rizakoreswha(aha byagaragaye ko hashoboka gusa itumanaho ryanditse-TEXT-.Bizajya bitwara iminota 20 kugirango ubutumwa bugere ku isi buturutse mu cyogajuru ).

Iri gerageza rikazanafasha mu kumenya ibikenewe by`ingenzi mu biribwa n`umwuka wo guhumeka , bizifashishwa,kuko biba ari ngombwa gutwara ibikenewe gusa mu rwego rwo kuzigama umwanya hagamijwe kugabanya ibiro by`icyogajuru.

Kujya bya nyabyo kuri mars bikaba bivugwa ko bishobora kuzatwara imyaka za mirongo kugirango bigerweho.Imbogamizi ni nyinshi nk`uko bikomeje gutangazwa n`abahanga mu by`ingendo zo mu isanzure(espace).Imbongamizi ni nyinshi haba mu ikoranabuhanga n`iterambere yewe haba no ku bijyanye n`ubushobozi(kujya kuri Mars bizatwara akayabo k`ibihumbi by`amamiliyari y`amadolari).

MARS, Uyu ni umubumbe wa kane uvuye ku zuba(position) muyindi icyenda igaragiye izuba,ukaba uwa munani mu bunini no mu buremere(ufite kilogarama 6 421 1023).Ugereranyije,uri mu birometero 227 940 000 uvuye ku isi.Ufite ubuso bungana nibirometerokare 144 000 000uvuye ku isi.Abahanga bawubatije izina biturutse ku kigirwamana cyabo cy`intambara Mars.Rimwe na rimwe uyu mubumbe wakunzwe kubatizwa Umubumbe utukura kubera ukuntu ugaragara ku mafoto n`ibara ritukura.Iri bara rikaba riterwa na oxide de fer iba ku butaka bw`uyu mubumbe.

Ikindi kandi uyu mubumbe ufite byinshi cyane uhuriyeho n`isi dutyuye akaba ari yo mpamvu yateye abahanga gutekereza ko hari uburyo umuntu ashobora kuba yahatura.Muri ibi uyu mubumbe uhuriyeho n`isi twavuga:Ikirere kijya gusa n`ik`isi, amazi n`ubwo atangana n`ay`isi. Habayo n`ibirunga,imisozi,ibibaya ,ubutayu yewe n`ubutaka bubaho urubura igihe cyose nko ku isi (north and south poles).N`uburyo uyu mubumbe wikaragamo bias n`ibyisi aha bikawutera kugira ibihe(seasons)nk`iby`isi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment