Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umuhanzi Eddie Mico yasohoye album ye ya mbere

Umuhanzi Eddie Mico

Mico Eddie ni umwe mu bahanzi b’indirimbo z’Imana barimo gukora no kwigaragaza cyane muri iki gihe. Nyuma yo kuba muri korali, prince of peace, mu mwaka wa 2002, igihe kinini akimaze muri iyo korali ari umuyobozi mu kuramya no guhimbaza, mu mwaka wa 2008 yasohoye indirimbo imwe yitwa “YOU” bisobanuye ngo ni “WOWE”, mu mwaka wa 2009 asohora indi yitwa “YOU ARE AMAZING” bisobanuye ngo “URAHAMBAJE”.

Ubu muri iy’iminsi yasohoye albumu ye ya mbere yise “YOU ARE AMAZING”, izina ry’imwe mu ndirimbo zigaragara kuri iyo alubumu igizwe ahanini n’ibihangano byerekeye kuramya no guhimbaza Imana. Ubu indirimbo ze zirimo kuboneka ahantu henshi ku isoko. Twababwira ko ziri muri Sound Africa hafi yo kwa Venant, kuri Digitec kwa Rubangura, Nakumat na Tristar muri UTC, ku nkuru nziza n’ahandi.

Mico amaze igihe cyinini aririmba ahantu henshi hatandukanye mu bintu bitandukanye kandi akaba yiyemeje gukomeza gukorera Imana no kuba hafi yabafana be. Ikindi nuko ubu ateganya gushyira hanze andi mashusho (clip-video) nyuma yo gukora video clip ya “MUBO NABONYE” yakoranye na Pastor P, ikunze kugaragara cyane kuri RTV.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego