Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umuhanzi ISHIMWE Fils de Jacques

Umuhanzi ISHIMWE Fils de Jacques

Abahanzi ba gospel bakomeje kumenya uburyo itangazamakuru rifite akamaro, iki kikaba ari ikintu cyiza cyo gushima, kuko atariko byari bimeza mu minsi yashize. Uyu muhanzi twaganiye atubwira muri makeya ibimyerekeye.

Yitwa ISHIMWE Fils de Jacques, yavutse ku itariki 28/07/1987, avukira mu ntara y'iburasirazuba mu karere ka Nyagatare. Ababyeyi be ni André na Françoise, avukana n’abana 8 we akaba uwa 7.

We n’umuryango we baje kujya gutura i Bujumbura, cyane bitewe n’uko ariho se yakomokaga. Nyuma yaho bagarutse mu Rwanda muri 1993, batura mu mujyi wa Kigali, hanyuma nyuma yo kubura ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe, yaje kuba mu cyigo kirera impfubyi cy'abadivantisiti cyiri i Gakoni mu karere ka Gatsibo.

Amashuri abanza yayigize mu cyigo cya Ecole Primaire de Kagasunzu Adventiste, ayarangiriza mu cyigo cya Primaire Adventiste de Gakoni. Amashuri yisumbuye yayigiye muri Lycée du Lac Muhazi(ASPEJ) ibyiciro byombi Tronc-Commun na Superieur mu icungamutungu.

Akomeza avuga ko yavukiye mu muryango w'abakristo, ababyeyi be bari mu itorero ry'abadivantiste akaba ariho asengeye kugeza na n’ubu. Kubijyanye n'ubuhanzi bwe, avuga ko yakunze kuririmba akiri muto aho yaririmbanaga n'abavadimwe be mu rusengero. Ngo yakundaga kumva indirimbo kuri radio, akagerageza no kuzisubiramo yumvaga afite inzozi zo kuzaba umuhanzi w'indirimbo z'Imana zikagera ku bantu bose.

Yanditse indirimbo ya mbere yiga mu mwaka wa 5 Primaire. Byaje gukomera cyane ageze muri Sécondaire, aho yatangiye ariirimba muri Chorale yitwaga Les Courageux, nyuma yaje gushinga itsinda ryitwa Three Angels Light afatanyije na bamwe muri bangenzi be. Ni nyuma y’aho yaje guhitamo kuririmba ku giti cye ahagana mu mwaka wa 2010, ubu amaze gusohora indirimbo yitwa « Ntiyandetse ».

Ibimushimisha mu buzima cyane ni ukuririmba, gusabana n'abandi, kumva ijambo ry'Imana no kumva muzika. Mubyo ateganya imbere harimo gukomeza gukora izindi ndirimbo zitandukanye, album ye ikazasohoka mu mwaka wa 2011, hanyuma arateganya no gukomeza kugaragara mubitaramo bitandukanye.

Arangiza ashimira uburyo itangazamakuru rikomeje gufasha abahanzi muri ubu buzima, akaba asabira abitabira uwo murimo bose umugisha mwinshi ukomoko ku Mana.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego