Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umuhanzi Kayiranga Melchion Aka Mecky

Kayiranga Melchion Aka Mecky

Yavutse 1982, avukira Kanombe mu mugi wa Kigali, avuka ari uwa kabiri mubana barindwi, yarezwe n’ababyeyi be babanye mubuto bwe. Amashuri abanza yayize ahitwa mu Busanze, akomereza APEC. Mu buzima bwe

yakuze akunda umuziki cyane, kandi agakunda kwiga, akunda ifiriti n’umuceri. Ikindi kandi yakundaga amahoro no kutagirana ibibazo n’abantu. Ubu ni umugabo wubatse ufite abana batatu n’umugore umwe nkuko imyizerere ye imeze.

Kuva mu bwana bwe yakundaga ibintu by’Imana, yasengera mu idini ry’abakatorika akiri mubwana bwe, hanyuma 1996 aza gukizwa nkuko yakomeje abidutangariza kurusengero rwa ADEPR Kanombe mu Busanza. Akijya mubyabarokore yinjiye cyane mu banyamasengesho, hanyuma bidatinze kandi yinjira muri korali atangira umwuga wo kuririmba. Mu mwaka wa 2000 nibwo yatangiye kwandika indirimbo kugiti cye, hanyuma kuko yari yaranatangiye umwuga wo gufata amashusho no kuyatunganya, akaba ari nawo anakora nanubu nk’umwuga umutunze, byaramufashije cyane kwiyongera ubumenyi mubijyanye na muzika nkuko yakomeje abitubwira.

Mu mwaka wa 2003 nibwo yatangiye kuririrmba kugiti cye mu biterane bitandukanye muri Kigali cyane ibiterane by’urubyiruko. Mu mwaka 2007 mu kwezi kwa Gatandatu nibwo yatangiye gukora album ye ya mbere y’amajwi, gusa hakaba hari indirimbo yitwa Biruhanya yari yarakoze mu 2006. Yatoranyije indirimbo 10 zo gushyira kuri iyo album atangira no kuzikora muri Studio, aho yakorewe numwe muba Producteur bizewe cyane inaha mu Rwanda, uwo akaba ari Aaron Niyitunga. Buhoro buhoro nkuko bijya bigora abahanzi benshi kubona ibihangano byabo, nawe niko byamugendekeye dore ko yaje kubona indirimbo ze mu kwezi kwa Cyenda gutangira, akaba aribwo yabonye master CD ye. Iyi album ye yayise Humura Birashize ikaba iriho indirimbo 10 ziri munjyana zitandukanye kandi zose ziri mu kinyarwanda.

Mukiganiro gito twagiranye yatubwiye ko byamusabye kwihangana kugirango abone ibihangano bye bimeze neza kandi ko rwose ntakibazo yagiranye na Aaron Niyitunga wamukoreye izo ndirimbo akazimuha bitinze, ngo bibaho kandi buriya nicyo gihe cy’Imana. Ubu arateganya ko mu mpera zacyino cyumwera araba ishyize kw’isoko iyo album ye ya mbere, hanyuma akareba uko yatangira kwitegura gukora amashusho nibura ya zimwe murizo ndirimbo, ubundi muntangirirro z’umwaka utaha agatekereza kuyimurika ku mugaragaro ngo kuriwe ninabwo azaba ashoboye kubona ubushobozi no kwitegura neza gukora icyo gukirwa gikomeye k’umuhanzi wese.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego