Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umuhanzi mushya w'indirimbo zihimbaza Imana yavutse

John James Ukwigize

Nitwa John James Ukwigize. Ndi ingaragu, nkora muri Call Center ya MTN nkaba mba i Gikondo.
Navutse ku itariki 09/06/1982, mvukira ku Kibuye mu ntara y’iburengerazuba ninaho nigiye amashuli abanza(EP Mushubati) n'ayisumbuye (GS Bumba). Ndi imfura iwacu.

Ababyeyi banjye banyise James Ukwigize ariko nk’uko babimbwiye ngo nkiri uruhinja bagiye kumbatirisha Padiri yanga ko bambatiza izina James abasaba ko banshakira irindi zina akabona kumbatiza. Ubwo ababyeyi banjye babyumvikanyeho bemeza ko padiri yambatiza izina John arabyemera arambatiza.

Umubyeyi wanyishingiye(adoption) nawe yanyise Princeoflove. Ni umumama w’umunyabulugaliya (Bulgalia), rero bitewe n’umuco yakuriyemo kuri we kuba yaranyise iryo zina nkaryemera biri mu bintu byaramushimishije cyane.

Mfite abavandimwe bane inyuma yanjye usibye ko hari batanu, uwanyuma yaje gupfa kuko Mama utubyara yitabye Imana afite amezi abiri gusa nawe aza kwitaba Imana nyuma y’amezi macye. Usibye ko na Data utubyara nawe yari yarapfuye amezi abiri mbere y’uko Mama apfa.

UBUZIMA BWA GIKRISTO

Ababyeyi banjye bari abakristo bo mw’itorero ry’abagaturika(Catholic Church) byumvikana ko nakuze ndi umukristo. Gusa umuryango nagiye kurererwamo nyuma y’uko ababyeyi banjye bamaze kwitaba Imana bari abakristo bo mw’itorero ry’abaporotestanti(Presbyterian Church) bituma nanjye ntangira gusengera hamwe nabo.

Maze kujya mubaporotestanti nibwo natangiye kwitabira gusoma Bibiliya ndetse n'ibindi bitabo bya gikristo ndetse niga kwegera Imana ku giti cyanjye bitari mu kigare. Nabaye umukristo umaramaje muri Kamena 2003, mbatizwa 2005.

UBUZIMA BWO KURIRIMBA NDETSE NUBW'UBUHANZI

Nyuma y'amezi make maze kugera mu baporotestanti nahise njya muri chorale y’abakuru ntangira kwiga kuririmba. Icyo gihe nari mfite imyaka 12.

Niga mu mashuli yisumbuye nakomeje kuririmba muri chorale ariko n’ubwo chorale nayiririmbagamo kubera gukorera Imana ndetse no kwiga amajwi ntaho byabaga bihuriye n’ubuzima bwanjye bw’ubuhanzi kuko mumvaga chorale naririmbagamo zitamfasha gukuza ubwoko bw’umuziki nakundaga imbere muri njyewe ndetse nkumva zitangeza ku rwego rwo kurimba numvaga nshaka kugeraho.

Natangiye kuririmba indirimbo nihimbiye mu 1995 ariko nkumva ari ibintu ntaha agaciro kanini n’ubwo abo naziririmbiraga zabashimishaga. Natangiye guha agaciro ibyo nahimbaga bitewe n’ibyo nigaga mu mashuli yisumbuye kuko nigaga indimi n’ubuvanganzo(Arts). Niga mwaka wa kane w'amashuli yisumbuye natangiye guhimba ibisigo n’imivugo ndetse no muwa gatanu nakomeje guhimba ibisigo n’imivugo ariko ntangira no guhimba indirimbo ariko singire uwo mbibwira kuko siniyizeraga. Nahimbaga ibihangano bishingiye k'ubuzima bwo gukundana nabaga ndigucamo cyangwa se ku nsanganyamatsiko abakeneye ibyo bihangano babaga batanze.


Ngeze mu mwaka wa gatandatu hari muri 2002 naje kwitabira amarushanwa y’ubuhanzi(ibisigo(Poetry),ikinamico n’indirimbo) ariko nagiye mu bisigo nanga kujya mubyo kuririmba kuko nari ntariyizera mu kuririmba.

Nubwo numvaga ntatambuka mu bantu bigaga ubuvanganzo kandi nzi ko ari abahanga mu bintu byo guhimba, nagiye kubona mbona ntoranyijwe mu bantu batatu b’abasizi(abahanzi b'imivugo n'ibindi bisa nayo) bagombaga kujya mu marushanwa manini yateguwe na Leta.


Ayo marushanwa manini yakurikiyeho yari yitabiriwe abandi bahanzi benshi cyane baturutse ahantu hatandukanye ariko umwanya nabonye waranshimishije kuko nabashije kubona igihembo cy’umuhanzi wa kabiri mu bisigo kandi mubo twari twajyanye bose(baturutse kw'ishuli ryacu) ninjye wabonye umwanya mwiza. Undi wabonye umwanya mwiza nawe n’umusizi yabonye igihembo cya gatatu. Igihembo nahawe nagishyikirijwe na Robert Bayigamba wari ministiri w'umuco na siporo muri icyo gihe

Nsubiye kw’ishuli bahise bampimba Msanii (bivuga umuhanzi). Kubera mwanya mwiza nabonye muri ayo marushanwa kandi ari ubwambere nitabiriye amarushanwa nkayo, nahise mbona ko nanjye bishoboka ko naba umuhanzi kandi nahise ngira umwete wo guhimba.
Kuri ubu maze guhimba indirimbo zigera kuri 30 gusa izimaze gukorwa muri studio ni indirimbo ebyili gusa. Ariko iki nicyo gihe cyanjye cyo gushyira impano yanjye ahabona.

INTEGO MFITE MU KURIRIMBA

Nd'umuntu usanzwe nk'abandi, gukunda ndakunda, ndetse n'izindi inspiration abantu bakuraho guhimba ndazibona kandi ni nziza. Gusa njyewe muri kino gihe nishimiye cyane kuba ndi umukristo niyo mpamvu buri kintu cyose nteganya gukora mu minsi yo kubaho nsigaje nshaka kugikora mu nyungu za gikristo gusa. Intego mfite niyo kemenyekanisha indirimbo zo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kuramya no guhimbaza Imana gusa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego