Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umuhanzi N. Francois ngo arifuza gukorera Imana mu busore bwe.

Umuhanzi ukiri mutoya mu myaka kandi utaramenyekana cyane N Francois uririmba indirimbo z’Imana ngo arifuza gukorera Imana muri iki gihe arimo cy’ubusore bwe. Ubwo twaganiraga yagize ibyo adutangariza, ngo N ngo bisobanuye Ntwanishyaka ariko agakunda gukoresha N Francois nk’izina ry’ubuhanzi.

Yavukiye ku Muhima mu mwaka wa 1994, avuka ari imfura mu muryango w’abana bane. Yarangije amashuri abanza ku Muhima mu mugi wa Kigali yinjira muri mecanique kuri Auto Ecole St Famille, ubu akaba ari nabyo akora mu buzima busanzwe. Yakijijwe muri 2008 ntago yavukiye mu bintu byabarokore, gusango akibimenya yaje gutuza aratekereza abonako Imana yamuhaye impano, akaba asengera kuri Zion Temple mu Gatenga. Akimara gukizwa yari umukristo asanzwe hanyuma muri 2009 yinjira muburirimbyi muri Asaph.

Ubuhanzi bwe ngo yatangiye aririmba ubundi akavuza ingoma anahimba indirimbo, akumva iryoshye ariko akabura ubushobozi. Amaze gukora indirimbo 2 iyitwa “Ndashima Imana” iyindi yitwa “Ihangane” akaba aba ashaka kubwira abantu ko Imana ibakunda kandi ibazirikana. Muri gahunda afite mu minsi iri imbere ni ukugeza kubanyarwarwanda ubutumwa bwiza ijambo riri muri Mariko 16:15 rivugango ngo mugende amahanga yose muvuge ubutumwa bwiza, abemera mu babatize. Kuriwe ngo yumva aricyo gihe.

Ubushobozi ngo ni we ku giti cye nibyo bituma akora gahoro gahoro bitewe n’amafaranga abonye mu kazi akajya muri studio, akaba ateganya ko bimukundiye yageza ku ndirimbo zakora album, album ye ngo yumva yaba ifite indirimbo 10, ngo kuriwe ntago ateganya nagato gutezuka cyangwa ngo ave mu ku ririmbira Imana, ubuzima bwe yumva buzamerera Imana.

Indirimbo z’Imana ngo mu Rwanda kuri we abona bihagaze neza kuburyo yabishimira Imana, gospel iri ku rwego rushimishije kandi rwiza nubwo nyine hakiri ibyo gukora nintabwe yo gutera, abahanzi ba gospel nabo ngo bshyiremo imbaraga n’ibihangano byabo bimenyekane cyane ko ibihangano byabo birimo ubutumwa bwiza bwubaka kandi bufasha.

Imbogamizi ngo ntizijya zibura harigihe biba abaproducteur batinda kurangiza indirimbo, har’igihe biba ubushobozi cyangwa umuntu ukugira n’Imana yewe rimwe na rimwe n’abanyamakuru bari igihe baba imbogambizi kubakora ku ma radio cyane cyane nubwo ati bose cyangwa ngo abe ariko bihora, yo uhuye nk’ikikugoye munzira nk’umuhanzi ugomba kumenya uko ugikemura yo bishoboka ugakomeza.

Ikintu ngo gihora kimushimisha mu buzima bwe ni ukuba ari umuhanzi wa gospel kandi akaba yumva yifuza gukomeza gukorera Imana mu busore bwe akiri mutoya cyane nkuko byanditse muri bibiriya 1Yohani 1:12. Icyo ngo yabwira abanyarwanda n’ubutumwa yabaha nuko Imana ikunda igihugu cyacu kandi natwe ubwacu idukunda, abakunzi be ngo yifuzako bamufata mu mugongo bakamushigikira. Ndirimbo ngo akunda muze ni “Ihangane”, akaba akunda injyana ya RnB.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego