Bang Media

Reba Video

Shakisha

umuhanzi Parfait Ntamvutsa

umuhanzi Parfait Ntamvutsa

Yitwa Parfait NTAMVUTSA, yavutse ku italiki 04/08/2010 i Bujumbura. Amashuri abanza yayize muri APE Rugunga akomeza amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save i Butare. Ubu akaba arangije 1ere licence muri Hope Africa University i Bujumbura mubijyanye n’itangazamakuru (journalisme).

Dore ibyo yadutangarije mu magambo ye : « Kuva mu buto bwanje narasengaga kuko nagiriwe ubuntu mvukira mu muryango ukijijwe Papa ni Pastor mu Itorero sengeramo i Kigali ‘Brethren Evangelical Church’.

Ndi umusore wakiriye Yesu muri 1998 kuva icyo gihe nari naratangiye kuririmba muri Sunday school nzakuja muri chorale. Ntangira gukunda kuririmba mba umwe mu ba bayobozi b’itsinda rishinzwe kuramanya no guhimbaza mu rusengero.

Muri 2007 chorale yacu isohora album, “Ishimwe ry’Abaragwa” vol1. Mu mpera za 2008 twakoze group yabo tuvukana Arnaud(mukuru we), Eddy(murumuna we) tukaririmba ku giti cyacu. Nibwo muri 2009 twakoze indirimbo yitwa “Uri Indahemuka” indirimbo yaje gukundwa cyane i Burundi.

Kubera amasomo groupe ntiyakomeje, niho mu mpera za 2009 natangiye kuririmba ku giti cyanjye rimwe na rimwe nkafatanya na n’itsinda ry’abasenga ryaho nsengera i Bujumbura.

Kubera ntabaye mu Rwanda cyane nifuza kugaruka nkafatanya na bamwe mu baririmbyi baho harimo Colombus, Arnaud n’abandi ariko kandi nkamenyekanisha n’indirimbo zanjye mu gihugu cyanjye.”

Yakomeje kandi agira ati: “Mubishimisha cyane ni ukuririmba no kuvuga ubutumwa iyo bishobotse, nkunda kubona abantu babanye neza nkakunda kuba umunyakuri. Mu buzima nkunda kwiyambarira tissue rimwe na rimwe jeans na shirt. Mfata amafunguro amwe n’amwe ariko nkunda cyane ni umuceri.

Mu baririmbyi nkunda cyane Richard Nick na Micheal Smith, Aime hamwe na Gaby. Nifuriza abahanzi ba gospel ko bakora umurimo nk’impano bahawe kubw’ubuntu atari ukubikora nka business.”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego