Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umunsi mubi Kuruta Iyindi mu buzima bwawe ni uwuhe?

Abantu benshi babona ko umunsi mubi mu buzima bwabo ari umunsi umuntu yaburiyeho uwo yakundaga ; umubyeyi, umwana, umuvandimwe cyangwa inshuti. Abandi bo bavuga ko ari umunsi birukaniweho mu mirimo yabo n’ibindi.

Thomas Jefferson wabaye Perezida wa gatatu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba yaranafashije abanyamerika kugera ku bwigenge bwo kwigobotora ingoma ya gikoroni y’Abongereza mu kinyejana cya 17, ku munsi w’ubwigenge ku italiki ya 4/06/ 1776, Jefferson yavuze ko « umunsi mubi mu buzima bw’umuntu kuruta iyindi yose, umunsi mubi ari igihe umuntu azicara, maze agatangira kwibwira ko hari icyo azageraho kandi ntacyo yakoze ngo akigereho ». Yabivuze muri aya magambo “the worst day of a man’s life is when he sits down and begins thinking about how he can get something for nothing’’. Bishatse kuvuga ko kugirango umuntu agire icyo ageraho abiharanira.

Impuguke nyinshi zemeza ko uburenganzira bw’umuntu butamwizanira ahubwo abuharanira. Ibi, Jefferson, yabivuze ashaka kwerekana ko ubwigenge Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zegukanye, butizanye ahubwo bwaharaniwe. Bishatse kuvuga ko icyo umuntu ashatse kugeraho icyo aricyo cyose agomba kugiharanira.

Thomas Jefferson yibukwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’imwe mu ntwari zikomeye zagejeje Abanyamerika kuri byinshi. Bimwe mu byo azwiho ni uko ariwe wometse Leta ya Louisiane kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ayiguze n’Abafaransa mu w’1803, bigatuma icyo guhugu kiba igihugu cyikubye inshuro ebyiri uko cyanganaga mbere, akaba ari nawe washinze kaminuza ya Virginia mu mwaka w’1819. ibitabo yanditse bizwi cyane, ni igitabo “the Declaration of Independence” ndetse na “all men are created equal, with rights to life, liberty, and the pursuit of happiness.”

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego