Bang Media

Shakisha

Umuntu wa Mbere Unezerewe ku Isi

Matthieu Ricard
Kubera ibikorwa bye bifasha abantu, Matthieu Ricard wavutse mu mwaka w’i 1946 ni we muntu wa mbere unezerewe kuri iyi si. Matthieu Ricard ni umuhungu wa Jean-François Revel wari umwanditsi, umunyamakuru, n’umufilozofe, w’icyamamare mu gihugu cy’u Bufaransa. Yarerewe mu miryango y’abantu b’abanyabwenge ndetse banafite ibitekerezo byagutse, ahitamo kwiga muzika yongeraho n’ubushakashatsi burambuye ku mibereho y’inyoni (ornithologie) ndetse aza no kwiga gufotora (Photographie).

Ricard umaze imyaka igera kuri 30 aharira umwanya we munini mu masengesho yaje kuyoboka idini rya Bouddha ku myaka 13 nk’uko amateka abyerekana.

Kuva mu 1989, Ricard akora nk’ umusemuzi w’Igifaransa w’umukuru w’idini rya Bouddha muri Tibet (Dalaï-Lama).

Kuva mu mwaka w’i 1989, Ricard yiyeguriye ibikorwa by’ubutabazi akaba yarakoze imishinga myinshi kandi itandukanye. Urugero ni amashuri 12 yubatse muri Tibet, yubaka n’ayandi 3 muri Népal aho abana bagera ku bihumbi 5 bigira ubuntu. Yubatse ibitaro 14 mu Buhinde, akaba yaraniyemeje no kujya yubaka ibiraro 8 buri mwaka ; magingo aya akaba amaze kubaka ibiraro 3 binini biciye mu kirere.

Amafoto yafashe y’abantu basigajwe inyuma n’amateka mu misozi ya Himalaya n’ahandi, n’agaragaza inyoni zitandukanye yagiye ayatangira ubuntu mu mazu ndangamurage na za Kaminuza hirya no hino ku isi kugirango amenyekanyishe ukuri ku buzima bwabo.

Ibi byose n’ibindi bitandukanye yagiye akora nibyo byatumye uyu mugabo uzwiho ubuhanga bwo kwigisha abantu afatwa nk’umuntu wa mbere ku isi unezerewe cyane kurusha abandi bose tuyiriho. Ese nibyo koko ?

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment